ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w22 Ukuboza p. 14
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Ibisa na byo
  • Yehova yabaye “umukiza” mu bihe bya Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Tujye twishingikiriza ku mwuka w’Imana mu gihe imimerere y’ubuzima ihindutse
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • “Unyigishe gukora ibyo ushaka”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Nimucyo twese hamwe duheshe ikuzo izina rya Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
w22 Ukuboza p. 14

Ibibazo by’abasomyi

Igihe Dawidi yandikaga amagambo ari muri Zaburi ya 61:8 avuga ko azasingiza izina rya Yehova “iteka ryose,” yaba yarashakaga kuvuga ko atazigera apfa?

Umwami Dawidi aririmba ari na ko acuranga inanga.

Oya rwose. Icyakora gusingiza Yehova iteka ryose birashoboka.

Reka turebe ibyo yanditse muri uwo murongo hamwe n’indi imeze nka wo. Yaranditse ati: “Nzaririmbira izina ryawe iteka ryose, kugira ngo buri munsi nzajye mpigura imihigo naguhigiye.” “Yehova Mana yanjye, ndagusingiza n’umutima wanjye wose. Nzasingiza izina ryawe iteka ryose.” “Nzasingiza izina ryawe kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose.”—Zab 61:8; 86:12; 145:1, 2.

Igihe Dawidi yandikaga ayo magambo, ntiyatekerezaga ko atazigera apfa. Yari azi ko Yehova yari yaravuze ko abantu bakora ibyaha bagomba gupfa, kandi na Dawidi yari azi ko yari umunyabyaha (Intang 3:3, 17-19; Zab 51:4, 5). Nanone yari azi ko abantu b’incuti za Yehova, urugero nka Aburahamu, Isaka na Yakobo na bo bapfuye. Ikindi kandi, na we yari azi ko azageraho agapfa (Zab 37:25; 39:4). Ariko amagambo yavuze ari muri Zaburi ya 61:8, agaragaza ko yifuzaga gusingiza Yehova iteka ryose, ni ukuvuga igihe cyose yari kuba akiriho.—2 Sam 7:12.

Hari igihe Dawidi yavugaga ibyamubayeho, nk’uko bigaragazwa n’amagambo abimburira Zaburi ya 18, iya 51 n’iya 52. Kubera ko Dawidi yari umwungeri, igihe yandikaga Zaburi ya 23, yagereranyije Yehova n’umwungeri utuyobora, akaturinda kandi agasubiza intege mu bugingo bwacu. Ibyo byatumye Dawidi yifuza gukorera Yehova mu ‘minsi yose yo kubaho kwe.’—Zab 23:6.

Nanone wibuke ko Yehova ari we wabwiye Dawidi ibyo yanditse byose. Mu byo Dawidi yanditse, harimo n’ubuhanuzi bwavugaga ibintu byari kuzabaho mu gihe kizaza. Urugero, muri Zaburi ya 110 Dawidi yavuze ko hari igihe Umwami we, cyangwa Mesiya, yari ‘kwicara iburyo’ bw’Imana ari mu ijuru kandi agahabwa ubutware. Yahawe ubutware bwo gukora iki? Yahawe ubutware bwo kurwanya abanzi b’Imana no ‘gusohoreza urubanza mu mahanga’ yo ku isi. Dawidi yari sekuruza wa Mesiya, wari gutegekera mu ijuru kandi akaba “umutambyi iteka ryose” (Zab 110:1-6). Yesu yavuze ko ubwo buhanuzi bwo muri Zaburi ya 110, ari we bwavugaga kandi ko bwari gusohora mu gihe kizaza.—Mat 22:41-45.

Yehova yabwiye Dawidi kwandika ibintu byo mu gihe cye n’ibizabaho mu gihe kizaza, ubwo azaba yazutse agasingiza Yehova iteka ryose. Ibyo bituma tumenya ko amagambo ya Dawidi ari muri Zaburi ya 37:10, 11, 29, yavugaga ibyabayeho muri Isirayeli ya kera n’ibizabaho mu gihe kizaza, ubwo Yehova azasohoza amasezerano ye.—Reba igice cyo muri iyi gazeti kivuga ngo: “Uzaba uri kumwe nanjye muri Paradizo,” ku ngingo ya 8.

Ubwo rero, amagambo ari muri Zaburi ya 61:8 n’andi ameze nka yo, agaragaza ko Dawidi yifuzaga gusingiza Yehova kugeza igihe yari gupfira. Nanone agaragaza ibyo Dawidi azakora mu gihe kiri imbere nazuka.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze