ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w23 Ukuboza p. 32
  • Inkuru z’ibyabaye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Inkuru z’ibyabaye
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Yiyemeje kugirira impuhwe abantu bose
  • Mwigane umuco wa Yehova wo kugira impuhwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • “Impuhwe z’Imana yacu zirangwa n’ubwuzu”
    Egera Yehova
  • Mugire Impuhwe Zuje Urukundo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
  • Mugirirane “impuhwe”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
w23 Ukuboza p. 32

Inkuru z’ibyabaye

Yiyemeje kugirira impuhwe abantu bose

Umunsi umwe, mushiki wacu wo muri Nouvelle-Zélande yarebye videwo ivuga ngo: ‘Turi magirirane,’ yavugaga ukuntu Yehova agira impuhwe kandi akazigaragaza (Yes. 63:7-9). Yiyemeje gukurikiza ibyo yize muri iyo videwo. Kuri uwo munsi, igihe yari agiye guhaha, yahuye n’umugore utagira aho aba, maze amubwira ko abyemeye yamugurira ibyokurya. Uwo mugore yarabyemeye. Igihe uwo mushiki wacu yari abimuzaniye, yahise amubwira muri make ibyo Bibiliya ivuga, akoresheje inkuru y’Ubwami ivuga ngo: “Ese imibabaro yose izashira?”

Uwo mugore yahise arira. Yabwiye uwo mushiki wacu ko yari yararezwe n’ababyeyi b’Abahamya, ariko akaba yari amaze imyaka myinshi yararetse kujya mu materaniro. Yamubwiye ko yari aherutse gusenga Yehova, amusaba ko yakongera guhura n’Abahamya. Uwo mushiki wacu yahise amuha Bibiliya kandi uwo mugore yemeye ko atangira kuyimwigisha.a

Natwe tujye twigana Yehova, tugirire impuhwe bene wacu cyangwa abagize itorero. Nanone dushobora kugirira abandi impuhwe, tubabwira ubutumwa bwiza bwo muri Bibiliya.

a Niba wifuza kumenya icyo wakora ngo ufashe abantu bakonje, wareba ingingo ivuga ngo: “Nimungarukire” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo muri Kamena 2020.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze