ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yb14 pp. 78-81
  • Siyera Lewone na Gineya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Siyera Lewone na Gineya
  • Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2014
Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2014
yb14 pp. 78-81
Ifoto yuzuye ipaji ya 78 n’iya 79

Siyera Lewone na Gineya

MU MYAKA igera kuri 500 ishize, igiti gito cy’ipamba cyameze hafi y’aho uruzi rwa Siyera Lewone rwisukira mu nyanja, kirakura. Mu myaka 300 yakurikiyeho, icyo giti cyarakuze kiba kirekire, kandi abantu bari mu mimerere ibabaje banyuze imbere yacyo. Abacuruzi batagira impuhwe bacuruzaga abacakara bahambukirije abagabo, abagore n’abana bagera hafi ku 150.000, bagiye kubacuruza mu masoko y’abacakara yo mu bindi bihugu.

Ifoto yo ku ipaji ya 81

Igiti cy’Ipamba cya kera cy’i Freetown

Ku itariki ya 11 Werurwe 1792, abacakara bo muri Amerika bahawe umudendezo babarirwa mu magana, bateraniye munsi y’icyo giti cy’ipamba bishimira ko bagarutse muri Afurika. Kuri uwo munsi bashinze umudugudu wari kuzajya ubibutsa ibyiringiro bikomeye bari bafite ku mitima yabo by’uko bari kuzagira umudendezo, bawita umugi w’umudendezo (Freetown). Abacakara bahawe umudendezo bakomeje kuhagera, kugeza ubwo uwo mudugudu waje guturwa n’abantu bo mu moko y’Abanyafurika asaga 100. Abo baturage bashya bahisemo igiti cy’ipamba kiba ikimenyetso cy’umudendezo n’ibyiringiro.

Ubu Abahamya ba Yehova bo muri Siyera Lewone bamaze imyaka hafi 100 bahumuriza abaturanyi babo, bababwira ko hariho ibyiringiro by’umudendezo usesuye kurushaho, ni ukuvuga “umudendezo uhebuje w’abana b’Imana” (Rom 8:21). Uwo mudendezo uzatuma abantu babaturwa ku bubata bw’icyaha n’urupfu, igihe Ubwami bw’Imana buyobowe na Mesiya buzazana amahoro ku isi kandi bukayihindura Paradizo.—Yes 9:6, 7; 11:6-9.

Nanone ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Siyera Lewone bimaze imyaka isaga 50 bigenzura umurimo wo kubwiriza muri Gineya. Icyo gihugu gituranye na Siyera Lewone cyaranzwe n’imvururu zishingiye kuri politiki, ku mibereho y’abaturage no ku bukungu, bituma benshi mu baturage bacyo bitabira ubutumwa bwa Bibiliya bususurutsa umutima.

Abahamya ba Yehova bo muri Siyera Lewone na Gineya babwirije ubutumwa bwiza bahanganye n’inzitizi zitabarika. Izo nzitizi zikubiyemo ubukene bukabije, abaturage benshi batazi gusoma no kwandika, imigenzo yashinze imizi, amacakubiri ashingiye ku moko n’urugomo rw’agahomamunwa. Inkuru ikurikira igaragaza ukuntu abo bagaragu b’indahemuka ba Yehova bagaragaje ukwizera kutajegajega n’ukuntu bari bariyeguriye Imana mu buryo bwuzuye. Twiringiye ko inkuru yabo izagukora ku mutima, igatuma urushaho kwizera “Imana itanga ibyiringiro.”—Rom 15:13.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze