ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yb14 pp. 112-113
  • Imiryango ikorera mu ibanga

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imiryango ikorera mu ibanga
  • Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2014
Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2014
yb14 pp. 112-113

SIYERA LEWONE NA GINEYA

Imiryango ikorera mu ibanga

IMIRYANGO ikorera mu ibanga irogeye cyane muri Afurika y’Iburengerazuba kandi igira abanyamuryango mu bantu bo mu moko, imico n’indimi bitandukanye. Iyo miryango ni yo igenga imibereho, uburezi n’ibikorwa byo mu rwego rwa politiki by’abanyamuryango bayo. Icyakora ibikorwa byayo byibanda cyane ku by’idini. Mu miryango ifite abanyamuryango benshi, harimo ibiri, ari yo Poro (ugizwe n’abagabo) na Sande (ugizwe n’abagore).a Urugero, umuryango wa Poro wihatira “kugenzura imyuka no kureba ko ifasha abantu mu bibazo byabo.”—Initiation, 1986.

Ifoto yuzuye ipaji ya 112 n’iya 113

Abagiye kwinjira mu muryango wa Poro bigishwa amabanga y’imyuka n’imbaraga z’ubupfumu kandi bagacibwa imanzi. Abagiye kwinjira mu muryango wa Sande na bo bigishwa imigenzo y’ubupfumu kandi bagakebwa imyanya ndangagitsina, nubwo uwo mugenzo utagikorwa mu turere tumwe na tumwe.

Indi miryango igenga uko abanyamuryango bagomba kwitwara mu birebana n’ibitsina kandi bagakoresha imiti y’ubupfumu kugira ngo bagerageze kuvura ibisazi n’izindi ndwara. Mu ntambara yashyamiranyije abaturage ba Siyera Lewone, hari umuryango ukorera mu ibanga wavuze ko nta cyo amasasu yatwaraga abanyamuryango bawo. Ariko barabeshyaga.

Abanyamuryango ntibemerewe kubwira abatawurimo ibyerekeye uwo muryango cyangwa imigenzo yawo. Umuntu urenze ku mategeko n’amahame y’umuryango ukorera mu ibanga ashobora no kwicwa.

a Mu duce tumwe na tumwe, nanone Sande yitwa Bondo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze