Repubulika ya Dominikani
MU MWAKA wa 1492, Christophe Colomb yomokeye ku bihugu bitari bizwi byari bifite ubutunzi n’ubwiza bishishikaje, byaje kwitwa Isi Nshya. Kimwe mu birwa yomokeyeho yacyise Hispaniola (La Isla Española), bibiri bya gatatu byacyo ubu bikaba ari ibya Repubulika ya Dominikani. Mu myaka ya vuba aha, abaturage ba Repubulika ya Dominikani babarirwa mu bihumbi bavumbuye ikintu cy’agaciro kenshi cyane, ni ukuvuga isi nshya yegereje izabamo gukiranuka kw’iteka itegekwa n’Ubwami bw’Imana (2 Pet 3:13). Inkuru ishishikaje ikurikira, ivuga iby’abantu b’imitima iboneye bavumbuye iyo si nshya y’agaciro kenshi.