ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yb15 p. 122-p. 123 par. 7
  • “Nzakomeza kuba Umuhamya wa Yehova”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Nzakomeza kuba Umuhamya wa Yehova”
  • Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2015
  • Ibisa na byo
  • Mfite ibyishimo nubwo nahuye n’ingorane—Uko Bibiliya yamfashije kuzihanganira
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Igice cya 4—Abahamya kugera mu turere twa kure cyane tw’isi
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2015
yb15 p. 122-p. 123 par. 7

REPUBULIKA YA DOMINIKANI

Nzakomeza kuba Umuhamya wa Yehova

Ana María (Mary) Glass

  • YAVUTSE MU MWAKA WA 1935

  • ABATIZWA MU WA 1956

  • ICYO TWAMUVUGAHO: Yize ukuri kwa Bibiliya ari Umugatolika ukiri muto urangwa n’ishyaka, hanyuma atotezwa n’umuryango we, Kiliziya na leta, ariko ahangana n’ibyo bigeragezo abigiranye ubutwari.

Ifoto yo ku ipaji ya 122

NARI umunyedini cyane kandi nagiraga ishyaka muri Kiliziya Gatolika. Naririmbaga muri korari ya kiliziya kandi naherekezaga abapadiri bagiye mu mwiherero mu byaro, nanone bakaba barahasomeraga Misa. Hanyuma mu mwaka wa 1955, mukuru wanjye yambwiye ko isi izahinduka Paradizo. Yampaye Bibiliya, agatabo “Ubu Butumwa Bgiza bg’Ubgami” n’igitabo cyavugaga ko Imana ari inyakuri. Byaranshishikaje cyane, mbaza padiri niba narashoboraga gusoma Bibiliya. Yambwiye ko byari gutuma “nsara.” Ariko niyemeje kuyisoma.

Nyuma yaho nagiye kuba kwa nyogokuru mu mugi wa Boca Chica, maze padiri ambaza impamvu ntajyaga mu misa. Namusobanuriye ko nari narabonye ko inyigisho nyinshi za kiliziya zitaboneka muri Bibiliya. Padiri yazabiranyijwe n’uburakari, maze ambwira ankankamira ati “umva muko, uri intama yazimiye yo mu mukumbi wanjye.”

Naramushubije nti “oya, ahubwo ni wowe wazimiye ukava mu mukumbi wa Yehova, kuko intama ari iza Yehova, atari iz’umuntu uwo ari we wese.”

Sinigeze nsubira mu kiliziya. Nagiye kubana na mukuru wanjye kandi nabatijwe nyuma y’amezi atandatu, uhereye igihe numvaga ukuri ku ncuro ya mbere. Nahise mba umupayiniya w’igihe cyose. Nyuma y’umwaka nashyingiranywe na Enrique Glass wari umugenzuzi usura amatorero. Igihe twabwirizaga mu busitani bwo mu mugi wa La Romana, abapolisi bafashe Enrique. Igihe bamutwaraga, narabakurikiye, ngenda mbabwira nti “nanjye ndi Umuhamya wa Yehova kandi nanjye nabwirizaga. None se kuki jye mutanjyanye?” Ariko banze kumfunga.

Enrique yari yarafunzwe imyaka irindwi n’igice mu bihe bitandukanye. Icyo gihe bwo yakatiwe igifungo cy’amezi 20. Buri cyumweru naramusuraga. Igihe kimwe ubwo nari namusuye, umukuru wa gereza yarambajije ati “waje gukora iki aha?”

Naramushubije nti “umugabo wanjye yafunzwe azira ko ari Umuhamya wa Yehova.”

Yarambwiye ati “dore uracyari muto kandi ushobora kuzagera kuri byinshi. Kuki Abahamya ba Yehova bagutesha igihe?”

Naramushubije nti “nanjye ndi Umuhamya wa Yehova. Nubwo wanyica incuro ndwi, ukanzura incuro ndwi, nakomeza nkaba Umuhamya wa Yehova.” Ibyo yari yumvise byari bihagije, hanyuma antegeka kugenda.

Amategeko abuzanya umurimo amaze gukurwaho, jye na Enrique twamaze imyaka myinshi dusura amatorero yo mu karere no mu ntara. Enrique yasinziriye mu rupfu ku itariki ya 8 Werurwe 2008. Nakomeje kuba umupayiniya w’igihe cyose.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze