ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 26
  • Ese ninsenga Imana izamfasha?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese ninsenga Imana izamfasha?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Ese Yehova aratwumva?
    Tega Imana amatwi uzabeho iteka
  • Ese Imana yumva amasengesho yacu?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
  • Kwegera Imana mu Isengesho
    Ni iki Imana Idusaba?
  • Impano ihebuje y’isengesho
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 26

Ese ninsenga Imana izamfasha?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Izagufasha rwose kuko ifasha abantu bose bayisaba ibihuje n’ibyo ishaka. N’iyo waba utari usanzwe usenga, ingero zo muri Bibiliya z’abantu basabye Imana kubafasha, zishobora kugutera inkunga. Dore ingero z’amasengesho abantu bavuze:

  • “Yehova Mana yanjye, ntabara; unkize nk’uko ineza yawe yuje urukundo iri.”​—Zaburi 109:26.

  • “Naho jyewe, w’umukene n’imbabare, Mana, ubanguke untabare.”​—Zaburi 69:6, Bibiliya Ntagatifu.

Birumvikana ko abanditse ayo magambo bizeraga Imana cyane. Ariko kandi, Imana yumva abantu bose bayitakambira nta buryarya, urugero nk’“abafite umutima umenetse,” cyangwa “umutima ushenjaguwe.”​—Zaburi 34:18.

Ntukagire impungenge z’uko Imana iri kure ku buryo idashobora kwita ku bibazo byawe. Bibiliya igira iti “Yehova ari hejuru nyamara areba uworoheje; ariko uwishyira hejuru amumenyera kure” (Zaburi 138:6). N’ikimenyimenyi, Yesu yabwiye abigishwa be ati “ndetse n’imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabazwe” (Matayo 10:30). Imana ikuziho n’ibintu bito bito wowe utanazi. Niba ari uko bimeze se, hari icyayibuza kugutega amatwi mu gihe uyisenga uyisaba kugufasha mu mihangayiko yawe?​—1 Petero 5:7.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze