ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mrt ingingo 25
  • Ni nde uzatuma isi yongera kuba nziza?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni nde uzatuma isi yongera kuba nziza?
  • Izindi ngingo
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ese hari icyo abantu bazageraho?
  • Kuki dushobora kurangwa n’ikizere?
  • Ese iyi si dutuyeho izarimbuka?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ese abantu bazangiza isi burundu?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Imana yasezeranyije ko isi izahoraho
    Nimukanguke!—2023
  • Impano y’iteka yatanzwe n’Umuremyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Reba ibindi
Izindi ngingo
mrt ingingo 25
Umukobwa ukiri muto yuhira ururabo. Ahagana hirya turahabona imyotsi ihumanya ikirere iva mu nganda.

Ni nde uzatuma isi yongera kuba nziza?

Abantu benshi batekereza ko ibyo abantu bakora bigenda byangiza isi n’ibiyiriho, kandi ibyo birabahangayikishije. Hari abahanga mu bumenyi bw’ibidukikije bavuga ko ibikorwa by’abantu bituma amoko y’ibinyabuzima bimwe bicika hano ku isi, kandi bikangiza urusobe rw’ibinyabuzima kurusha mbere hose.

Ese abantu bazarimbura isi? Cyangwa se bazashobora kubaho batayangiza?

Ese hari icyo abantu bazageraho?

Abahanga benshi bemera ko abantu bashobora kurinda isi kandi bakabaho batangiza ibidukikije. Bamwe mu bashakashatsi bavuga ko hari ibyo abantu bagomba guhindura kugira ngo ibyo bakora bigire icyo bigeraho. Dore bimwe mu bigomba guhinduka:

  • Kurushaho kwita ku butaka, amashyamba, ibishanga n’inyanja.

  • Guhindura uburyo bukoreshwa mu buhinzi no gushaka ubundi buryo bwo kubona amashanyarazi.

  • Guhindura imirire, abantu bakagabanya inyama n’amafi bakibanda ku bikomoka ku bimera kandi bakirinda gusesagura.

  • Kwemera ko kugira ubuzima bwiza bidashingiye ku kuba umuntu atunze ibintu byinshi.

Ubitekerezaho iki? Ese byaba bishyize mu gaciro kwitega ko leta, abacuruzi n’abantu ku giti cyabo bazarushaho gushyira hamwe kuruta mbere hose? Cyangwa se utekereza ko bidashoboka kubera ko abantu basigaye bafite umururumba mwinshi, bikunda kandi batareba kure?—2 Timoteyo 3:1-5.

Kuki dushobora kurangwa n’ikizere?

Bibiliya itwizeza ko amaherezo isi yacu izaba nziza. Itubwira impamvu ibyo abantu bakora bidahagije kugira ngo isi ibe nziza, kandi igasobanura ko hari ibigomba guhinduka. Nanone itubwira ukuntu ibyo bintu bizahinduka.

Kuki ibikorwa by’abantu byonyine bidahagije ngo isi ibe nziza?

Yehovaa yaremye isi kandi aha abantu inshingano yo kuyitaho (Intangiriro 1:28; 2:15). Iyo nshingano bari kuyisohoza neza, ari uko gusa bemeye ko Umuremyi wabo abayobora kandi bakumvira amabwiriza ye (Imigani 20:24). Ariko aho kubigenza batyo bateye umugongo Yehova, bihitiramo kwiyobora (Umubwiriza 7:29). Abantu bo ubwabo ntibashobora kwita ku isi, kandi n’iyo bagira ibyo bakora, ubushobozi bwabo bufite aho bugarukira.—Imigani 21:30; Yeremiya 10:23.

Ibigomba guhinduka. Imana ntizemera ko abantu bakomeza kwangiza isi (Ibyahishuwe 11:18). Ntizashyigikira ubutegetsi n’abantu bangiza isi, ahubwo izabakuraho, ibasimbuze Ubwami bwayo (Ibyahishuwe 21:1). Ni yo mpamvu Yehova yavuze ati: “Dore ibintu byose ndabigira bishya.”—Ibyahishuwe 21:5.

Uko bizakorwa. Yehova azakuraho ubutegetsi bw’abantu, abusimbuze ubutegetsi bwo mu ijuru bwitwa Ubwami bw’Imana. Ubwo butegetsi buyobowe na Yesu Kristo, ni bwo buzategeka isi yose.—Daniyeli 2:44; Matayo 6:10.

Ubwami bw’Imana buzigisha abantu gukurikiza amahame yayo akiranuka. Abantu nibamenya Umuremyi wabo kandi bakamwumvira, bazashobora no kwita ku isi n’ibiyiriho (Yesaya 11:9). Bibiliya isobanura ukuntu ubutegetsi bw’Imana buzatuma abantu babaho mu buzima bwiza batangiza isi. Dore ibyo buzakora:

  • Buzaha abantu bose ibyokurya.—Zaburi 72:16.

  • Buzatuma isi yongera kuba nziza.—Yesaya 35:1, 2, 6, 7.

  • Buzatuma abantu bita ku nyamaswa kandi na zo ntizizabagirira nabi.—Yesaya 11:6-8; Hoseya 2:18.

  • Buzavanaho ibiza.—Mariko 4:37-41.

Dushobora kwiringira ko Ubwami bw’Imana buri hafi gukora ibyo bintu. Niba wifuza ibindi bisobanuro, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ubwami bw’Imana buzatangira gutegeka isi ryari?”

a Yehova ni izina bwite ry’Imana.—Yeremiya 16:21.

Twagaragaza dute ko twita ku isi?

Mu gihe dutegereje ko Ubwami bw’Imana bukemura ibibazo byose birebana n’ibidukikije, hari icyo twakora kugira ngo twite ku isi. Urugero, dushobora kwirinda gusesagura kandi tukumvira amategeko yo mu gihugu cyacu arengera ibidukikije.—Yohana 6:12, 13; Abaroma 13:1, 5.

  • Brett.

    Brett ni impuguke mu kubungabunga ibidukikije akaba ari mu kiruhuko k’izabukuru. Ubumenyi yari afite mu bijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima, bwamufashije kwemera ko hariho Umuremyi uzagira icyo akora kugira ngo isi ibe nziza. Soma inkuru ye.

  • Abubatsi babiri bitegereza inyubako nshya zo ku kicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova.

    Kimwe mu byo Abahamya ba Yehova bakora ngo bagaragaze ko bubaha Umuremyi wabo, ni ukubaka inyubako zitangiza ibidukikije. Niba wifuza kumenya ibyo bakoze, reba videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Inyubako zitangiza ibidukikije zihesha Yehova ikuzo.”

Imirongo yo muri Bibiliya ivuga ibirebana n’isi

Intangiriro 2:15: “Yehova Imana afata uwo muntu amutuza mu busitani bwa Edeni ngo abuhingire kandi abwiteho.”

Icyo usobanura: Imana yahaye abantu inshingano yo kwita ku isi.

Intangiriro 1:28: “Imana ibaha umugisha, irababwira iti “mwororoke mugwire mwuzure isi kandi muyitegeke, mutegeke amafi yo mu nyanja n’ibiguruka byo mu kirere n’ibyaremwe byose bifite ubuzima byigenza ku isi.”

Icyo usobanura: Imana yahaye abantu inshingano yo kwita ku nyamaswa.

Yesaya 45:18: “Yehova, Umuremyi w’ijuru, we Mana y’ukuri waremye isi akayihanga, we wayishimangiye akayikomeza, utarayiremeye ubusa ahubwo akaba yarayiremeye guturwamo, aravuga ati “ni jye Yehova, nta wundi ubaho.”

Icyo usobanura: Umugambi Imana ifitiye isi ntiwahindutse. Isi izaturwa n’abantu bakora ibihuje n’umugambi Imana yari ifite igihe yayiremaga.

Zaburi 37:29: “Abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”

Icyo usobanura: Abantu bakurikiza amahame akiranuka y’Imana, bazatura ku isi iteka ryose.

Zaburi 98:6-8: “Murangurure ijwi ryo kunesha imbere y’Umwami Yehova. Inyanja n’ibiyirimo byose bihinde nk’inkuba, n’isi n’abayituye bose. Inzuzi zikome mu mashyi; imisozi yose irangururire icyarimwe ijwi ry’ibyishimo.”

Icyo usobanura: Ubutegetsi bw’Imana buzatuma isi yongera kuba nziza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze