ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mrt ingingo 32
  • Irinde amakuru y’ibinyoma

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Irinde amakuru y’ibinyoma
  • Izindi ngingo
  • Ibisa na byo
  • Abana n’imbuga nkoranyambaga—Igice cya 1: Ese umwana wange yagombye gukoresha imbuga nkoranyambaga?
    Inama zigenewe umuryango
  • Imbuga nkoranyambaga zingiraho izihe ngaruka?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Jya wirinda amakuru y’ibinyoma
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Imbuga nkoranyambaga zishobora kwangiza umwana wawe—Uko Bibiliya yafasha ababyeyi
    Izindi ngingo
Reba ibindi
Izindi ngingo
mrt ingingo 32
Umugabo ureba amakuru ahantu hatandukanye.

Irinde amakuru y’ibinyoma

Muri iki gihe, amakuru atugeraho mu buryo bworoshye kurusha mbere hose. Amwe muri yo adufasha kumenya uko twagira umutekano n’ubuzima bwiza. Icyakora mu gihe urimo ushakisha amakuru, hari ibintu ugomba kwitondera ngo utayobywa n’amakuru y’ibinyoma. Urugero:

  • Amakuru ayobya

  • Inkuru z’impimbano

  • Amakuru y’ibihuha

Urugero, muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19 umunyamabanga uhoraho w’Umuryango w’Abibumbye yaburiye abantu ko bagomba kwirinda amakuru atari yo kuko yari yogeye. Yaravuze ati: “Inama zitari zo zitangwa mu by’ubuzima hamwe n’imiti y’imyiganano biragenda birushaho kwiyongera. Muzumva abantu bavuga amakuru y’ibinyoma kuri radiyo na tereviziyo. Nanone abantu bakwirakwiza ibihuha bakoresheje interineti. Kandi bimaze kumenyerwa ko abantu bagaragariza urwango n’urwikekwe abandi bantu runaka cyangwa itsinda runaka ry’abantu.”

Birumvikana ko ibijyanye n’amakuru y’ibinyoma atari ibya vuba aha. Icyakora, Bibiliya yari yarahanuye ko muri iki gihe “abantu babi n’indyarya bazagenda barushaho kuba babi, bayobya kandi bakayobywa.” (2 Timoteyo 3:1, 13). Muri iki gihe, interineti ituma tubona amakuru mu buryo bwihuse kandi bworoshye. Ikibabaje ni uko hari igihe ayo makuru aba ari ibinyoma kandi tukihutira kuyabwira abandi. Ibyo bituma ubutumwa twohererezwa kuri imeri zacu, imbuga nkoranyambaga n’amakuru tubona ku bikoresho bya eregitoronike bishobora kuba birimo amakuru atizewe cyangwa arimo ibinyoma.

Wakora iki ngo wirinde amakuru y’ibinyoma n’ay’ibihuha? Dore zimwe mu nama za Bibiliya zagufasha.

  • Umugabo uri gutekereza ku byo yabonye n’ibyo yumvise.

    Ntukemere ikintu cyose ubonye cyangwa wumvise

    Icyo Bibiliya ibivugaho: “Umuntu wese utaraba inararibonye yizera ijambo ryose rivuzwe, ariko umunyamakenga yitondera intambwe ze.”​—Imigani 14:15.

    Tutabaye maso dushobora kubabazwa no kuba twaremeye amakuru atari yo. Tekereza kuri ibi bikurikira, hari amafoto cyangwa amavidewo yoherezwa cyane kuri interineti, azenguruka cyane ku mbuga nkoranyambaga. Akenshi abantu bakunda kubyita urwenya kuko babikora bumva ari ibyo kubasetsa gusa. Icyakora amafoto cyangwa videwo bishobora gukoreshwa mu buryo butandukanye n’icyo uwabiteguye yashakaga kumvikanisha. Hari n’igihe hakorwa videwo z’abantu bazwi barimo bavuga ibintu batigeze bavuga cyangwa bakora ibintu batigeze bakora.

    “Abakora ubushakashatsi ku makuru y’ibinyoma babonye ko ibintu bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga akenshi biba bidahuje n’ukuri.”​—Axios Media.

    Ibaze uti: ‘Ese aya ni amakuru y’ukuri cyangwa ni urwenya?’

  • Mikorosikopi.

    Jya ugenzura aho ayo makuru yaturutse n’ibivugwamo

    Icyo Bibiliya ibivugaho: “Mugenzure ibintu byose.”​—1 Abatesalonike 5:21.

    Mbere yo kwemera inkuru no kugira uwo uyoherereza nubwo yaba izwi cyangwa yavuzwe mu makuru, jya ubanza ugenzure niba ari ukuri. Wabigenza ute?

    Jya ugenzura niba aho ayo makuru yaturutse hizewe. Ibigo by’itangazamakuru n’imiryango itandukanye bishobora kuvuga inkuru kubera inyungu zabo cyangwa iza poritike. Jya ugereranya amakuru wabonye ku kinyamakuru kimwe n’ibindi binyamakuru byayavuzeho. Hari n’igihe inshuti zawe zishobora kukubwira amakuru y’ibinyoma zikoresheje imeri cyangwa imbuga nkoranyambaga. Ubwo rero, ntukizere amakuru yose utaragenzura aho yaturutse.

    Jya ugenzura umenye niba ibivugwamo ari ukuri kandi ko bihuje n’igihe. Jya ureba itariki n’ibihamya bigaragaza ko ibyavuzwe ari ukuri. Jya witonda cyanecyane mu gihe ubonye ko amakuru akubiyemo ibintu byinshi yavuzwe mu buryo bworoshye cyangwa akaba yatuma ugira uruhande ubogamiraho.

    “Muri iki gihe, kugenzura niba amakuru ari ukuri, ni iby’ingenzi cyane nko gukaraba intoki.”—Sridhar Dharmapuri, akora mu rwego rushinzwe imirire n’ubuzima mu Muryango w’Abibumbye

    Ibaze uti: ‘Ese ibyo iyi nkuru ivuga ni ukuri, yaba se igaragaza ibitekerezo by’abantu cyangwa ifite uruhande ibogamiyeho?’

  • Urutonde.

    Jya ugendera ku bintu by’ukuri, aho kugendera ku marangamutima yawe

    Icyo Bibiliya ibivugaho: “Uwiringira umutima we ni umupfapfa.”​—Imigani 28:26.

    Ubusanzwe tubangukirwa no kwemera ibyavuzwe mu makuru bitewe n’ibyo dutekereza. Akenshi imiyoboro ya interineti dukunda gukoresha, itwoherereza amakuru bitewe n’ibintu tuba duheruka kuyirebaho. Icyakora, ibyo twifuza kumva si byo buri gihe tuba dukeneye.

    “Abantu bafite ubushobozi bwo gushyira mu gaciro no kuvugisha ukuri ariko ibyifuzo byacu, ibyo twiteze, ibiduhangayikisha n’impamvu zidutera gukora ibintu; akenshi ibyo byose bishobora gutuma twemera ibintu bitari byo nk’aho ari ukuri bitewe n’uko bishyigikira ibyifuzo byacu.”​—Peter Ditto, umuhanga mu by’imibanire y’abantu.

    Ibaze uti: ‘Ese nemeye aya makuru kuko gusa avuga ibintu bihuje n’ibyo nifuza?’

  • Amakuru yasibwe.

    Ntugakwirakwize amakuru y’ibinyoma

    Icyo Bibiliya ibivugaho: “Ntugakwirakwize impuha.”​—Kuva 23:1.

    Jya wibuka ko amakuru ugeza ku bandi agira ingaruka ku byo bakora n’ibyo batekereza. Nubwo watanga amakuru atari yo utabigambiriye, ushobora kwangiza byinshi.

    “Ikintu k’ingenzi wakora mbere yo kohereza amakuru, jya ubanza witonde maze wibaze uti: ‘Ese ibi bintu nizeye neza ko ari ukuri ku buryo nabyoherereza abandi?’ Buri wese agiye yibaza atyo mbere yo kugira abo yoherereza ubutumwa, amakuru y’ibinyoma agaragara kuri interineti yagabanuka mu buryo butangaje.”​—Peter Adams, umuyobozi wungirije muri News Literacy Project.

    Ibaze uti: ‘Ese aya makuru ngiye kohereza, nizeye ko ari ukuri?’

Ukuri ku birebana n’amakuru y’ibihuha

Umushakashatsi mu by’imitekerereze witwa Shauna Bowes yaravuze ati: “Muri iki gihe amakuru y’ibihuha agira ingaruka ku mitekerereze n’imyitwarire y’abantu kurusha mbere hose.” Dore icyo ugomba kumenya ku birebana n’amakuru y’ibihuha.

Amakuru y’ibihuha ni iki? Ni amakuru yemeza ko iyo habaye ikintu gikomeye cyangwa ibyago, haba hari agatsiko k’abantu bakomeye babiteguye mu ibanga babyihishe inyuma.

Kuki amakuru y’ibihuha ateje akaga? Amakuru y’ibihuha ashobora gutuma abantu bashidikanya kandi bagatakariza ikizere ahantu bari basanzwe bakura amakuru yizewe. Amwe muri ayo makuru ashobora gutuma abantu batumvira inama bahabwa zo kwirinda n’izo kwita ku buzima. Ayo makuru y’ibihuha ashobora gutuma abantu banga abavugwa muri ayo makuru kandi bakabakorera ibikorwa by’urugomo.

Kuki amakuru y’ibihuha yogeye cyane? Hari igitabo cyavuze kiti: “Amakuru y’ibihuha arushaho kwiyongera, iyo habayeho ibihe bidasanzwe, igihe abantu bahangayitse cyane cyangwa batazi uko ibintu bizagenda. Ayo makuru yiyongera nko mu bihe by’intambara, iyo ubukungu bwahungabanye cyangwa iyo habaye ibiza urugero nka tsunami, imitingito n’ibyorezo by’indwara.” Mu bihe nk’ibyo, abantu bemera amakuru y’ibihuha kuko aba ahuje n’ibyo basanzwe batekereza cyangwa akabafasha kwiyumvisha impamvu ibyo bintu bibi byabayeho.

Bibiliya yagufasha ite kwirinda amakuru y’ibihuha? Bibiliya itanga inama zatuma udakabya guhangayika mu bihe by’akaga. Mu by’ukuri, itwereka impamvu tugerwaho n’ibibazo n’uko bizakemuka. Niba wifuza kumenya byinshi, reba videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze