ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 64
  • Ese twagombye gusenga amashusho?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese twagombye gusenga amashusho?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Kuki Abahamya ba Yehova badakoresha amashusho muri gahunda yabo yo gusenga?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Amashusho
    Nimukanguke!—2014
  • Inyigisho y’ikinyoma ya 6: Imana yemera ko dukoresha amashusho mu gusenga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no gusenga amashusho?
    Izindi ngingo
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 64

Ese twagombye gusenga amashusho?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Oya ibyo ntibikwiriye. Hari igitabo cyasobanuye amategeko Imana yahaye Abisirayeli kigira kiti “inkuru zitandukanye za Bibiliya zigaragaza neza ko abagaragu b’Imana batakoreshaga amashusho” (New Catholic Encyclopedia). Suzuma imirongo yo muri Bibiliya ikurikira:

  • “Ntukiremere igishushanyo kibajwe cyangwa ishusho isa n’ikintu cyose kiri hejuru mu ijuru cyangwa ikiri hasi ku isi cyangwa ikiri mu mazi yo ku isi. Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere, kuko jyewe Yehova Imana yawe ndi Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo” (Kuva 20:4, 5). Kubera ko Imana idusaba ‘kuyiyegurira nta kindi tuyibangikanyije na cyo,’ irababara iyo dusenze cyangwa tugashimagiza amashusho, ibishushanyo cyangwa ibimenyetso.

  • “Ikuzo ryanjye sinzariha ibishushanyo bibajwe” (Yesaya 42:8). Imana ntiyemera ko abantu bayisenga bakoresheje amashusho. Igihe bamwe mu Bisirayeli bageragezaga kuyisenga bakoresheje igishushanyo cy’ikimasa, Imana yavuze ko bari bakoze “icyaha gikomeye.”​—Kuva 32:7-9, Easy-to-Read Version.

  • “Ntitugomba gutekereza ko Imana imeze nka zahabu cyangwa ifeza cyangwa ibuye, cyangwa ko imeze nk’ikintu cyabajwe biturutse ku bugeni n’ubwenge bw’abantu” (Ibyakozwe 17:29). Mu buryo butandukanye n’abapagani, bakunze gusenga bakoresheje amashusho ‘yabajwe biturutse ku bugeni n’ubwenge bw’abantu,’ Bibiliya ivuga ko Abakristo bagombye ‘kugenda bayobowe no kwizera, batayobowe n’ibyo bareba.’​—2 Abakorinto 5:7.

  • “Mwirinde ibigirwamana” (1 Yohana 5:21). Amategeko yose yo muri Bibiliya, yaba ayahawe ishyanga rya Isirayeli cyangwa Abakristo, agaragaza ko Imana itemera ko abantu bayisenga bakoresheje amashusho n’ibishushanyo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze