ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • bm umutwe 6 p. 9
  • Yobu akomera ku budahemuka bwe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yobu akomera ku budahemuka bwe
  • Bibiliya irimo ubuhe butumwa?
  • Ibisa na byo
  • Yobu yahesheje ikuzo izina rya Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Umurava wa Yobu—Ni nde ushobora kuwigana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
  • Umurava wa Yobu—Ugaragarira ku ki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
  • “Sinzikuraho ubudahemuka bwanjye!”
    Twigane ukwizera kwabo
Reba ibindi
Bibiliya irimo ubuhe butumwa?
bm umutwe 6 p. 9
Yobu arwaye ibibyimba ku mubiri

IGICE CYA 6

Yobu akomera ku budahemuka bwe

Satani yashidikanyije ku budahemuka bwa Yobu imbere y’Imana, ariko Yobu yakomeje kubera Yehova uwizerwa

MBESE hari umuntu wakomeza kubera Imana indahemuka aramutse ageragejwe bikomeye kandi bikaba bisa naho kubaha Imana nta nyungu byamuhesha? Icyo kibazo cyavutse binyuze ku byabaye kuri Yobu kandi kirasubizwa.

Igihe Abisirayeli bari bakiri muri Egiputa, Yobu, wari mwene wabo wa Aburahamu, yabaga muri Arabiya y’ubu. Hagati aho, abamarayika bateraniye imbere y’Imana mu ijuru, kandi na Satani wigometse yari abarimo. Imbere y’iryo teraniro ryabereye mu ijuru, Yehova yagaragaje ko yari afitiye icyizere umugaragu we w’indahemuka Yobu. Yehova yavuze ko nta wundi muntu wari indahemuka nka Yobu. Ariko Satani yemeje ko Yobu yakoreraga Imana abitewe nuko gusa Imana yamuhaye imigisha kandi ikamurinda. Satani yemeje ko iyo Yobu yamburwa ibintu byose yari atunze, yari guhita avuma Imana.

Abamarayika bari imbere y’Imana mu ijuru kandi Satani yari kumwe na bo

Imana yemereye Satani kwambura Yobu mbere na mbere ubutunzi bwe n’abana be, hanyuma amuteza indwara. Kubera ko Yobu atari azi ko Satani ari we wari ubifitemo uruhare, ntiyasobanukiwe impamvu Imana yemeye ko agerwaho n’ibyo bigeragezo. Ariko Yobu ntiyigeze atera Imana umugongo.

Abantu batatu bitwaga ko bari incuti za Yobu baje kumusura. Mu magambo bavuze yanditswe ku mapaji menshi yo mu gitabo cya Yobu, bagerageje kumvisha Yobu ko Imana yarimo imuhana bitewe n’ibyaha yakoze rwihishwa. Ndetse banihandagaje bavuga ko Imana itishimira abagaragu bayo kandi ko itabiringira. Yobu yamaganye ibyo bitekerezo byabo bibi. Yobu yavuganye icyizere ko yari gukomera ku budahemuka bwe kugeza apfuye!

Icyakora Yobu yakoze ikosa ryo gukabya guhangayikishwa no kwisobanura. Umusore witwaga Elihu, wari wakurikiye icyo kiganiro cyose, yatangiye kugira icyo avuga. Elihu yacyashye Yobu kubera ko atasobanukiwe ko kugaragaza ko Yehova Imana ari we ufite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga ari byo by’ingenzi cyane kuruta kugaragaza ko umuntu uwo ari we wese ari umwere. Nanone Elihu yacyashye incuti mbi za Yobu adaciye ku ruhande.

Hanyuma Yehova Imana yavugishije Yobu, akosora imitekerereze ye. Yehova yeretse Yobu ibintu bitangaje yaremye, amuha isomo ry’uko umuntu ari ubusa umugereranyije no gukomera kw’Imana. Yobu yemeye gukosorwa yicishije bugufi. Kubera ko Yehova “afite urukundo rurangwa n’ubwuzu akaba n’umunyambabazi,” yashubije Yobu ubuzima, akuba kabiri ubutunzi yari afite kandi amuha umugisha, abyara abandi bana icumi (Yakobo 5:11). Igihe Yobu yakomezaga kubera Yehova indahemuka mu gihe cy’ibigeragezo bikomeye, yatanze mu buryo bwuzuye igisubizo cy’ikibazo cya Satani cyavugaga ko nta muntu wakomeza kubera Imana uwizerwa aramutse ageragejwe.

​—Bishingiye mu gitabo cya Yobu.

  • Ni ikihe kibazo Satani yazamuye ku bihereranye na Yobu?

  • Kuba Yobu yarakomeje kubera Yehova indahemuka byageze ku ki?

IBIBAZO BY’INGENZI

Igihe Satani yemezaga ko Yobu, wari inyangamugayo kandi utinya Imana kuruta abandi ku isi, yakoreraga Yehova abitewe n’ubwikunde, yumvikanishije ko n’ibindi biremwa byose bifite ubwenge ari uko. Bityo, Satani yashidikanyije ku mpamvu ituma abantu babera Yehova indahemuka. Icyo ni ikibazo cy’ingenzi gifitanye isano n’icyo Satani yazamuye mu busitani bwa Edeni: ese Yehova afite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga, kandi se ubutegetsi bwe burakiranuka? Igitabo cya Yobu kigaragaza ko iyo ibiremwa bya Yehova bikomeje kumubera indahemuka, bishobora kugira uruhare mu kugaragaza ko ari we ufite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze