ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 155
  • Ni iki Bibiliya yigisha ku birebana no gutanga?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni iki Bibiliya yigisha ku birebana no gutanga?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Ni ryari gutanga bigira akamaro?
  • Ni ryari gutanga biba bidakwiriye?
  • “Imana ikunda utanga yishimye”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Gutanga bihesha imigisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Abakunda gutanga bagira ibyishimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 155
Umuntu urimo atanga impano

Ni iki Bibiliya yigisha ku birebana no gutanga?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Bibiliya itugira inama yo gutanga tubikuye ku mutima kandi dufite intego nziza. Igaragaza ko gutanga bigirira akamaro ubikorewe hamwe n’ubikoze (Imigani 11:25; Luka 6:38). Yesu yaravuze ati: “Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”—Ibyakozwe 20:35.

  • Ni ryari gutanga bigira akamaro?

  • Ni ryari gutanga biba bidakwiriye?

  • Imirongo y’Ibyanditswe ivuga ibirebana no gutanga

Ni ryari gutanga bigira akamaro?

Gutanga bigira akamaro iyo umuntu abikoze abikuye ku mutima. Bibiliya igira iti: “Buri wese akore nk’uko yabyiyemeje mu mutima we, atagononwa cyangwa asa n’ushyizweho agahato, kuko Imana ikunda utanga yishimye.”—2 Abakorinto 9:7.

Bibiliya ivuga ko gutanga ubikuye ku mutima ari “uburyo bwo gusenga” Imana yemera (Yakobo 1:27). Iyo umuntu atanga atitangiriye itama agafasha ababikeneye, aba arimo akorana n’Imana bya bugufi, kandi ni nk’aho aba ayigurije (Imigani 19:17). Bibiliya itwigisha ko Imana ubwayo izitura abantu bakunda gutanga.—Luka 14:12-14.

Ni ryari gutanga biba bidakwiriye?

Igihe umuntu abikoze afite intego z’ubwikunde. Nko mu gihe abikoze:

  • Agamije kwibonekeza.—Matayo 6:2.

  • Agamije kwiturwa.—Luka 14:12-14.

  • Yumva ko ashobora gutanga amafaranga ngo azabone agakiza.—Zaburi 49:6, 7.

Igihe atanga amafaranga cyangwa ikindi kintu ashyigikira ibikorwa Imana yanga. Urugero, ntibikwiriye guha umuntu amafaranga yo gushora mu rusimbi, mu businzi cyangwa ayo kugura ibiyobyabwenge (1 Abakorinto 6:9, 10; 2 Abakorinto 7:1). Nanone ntibyaba bikwiriye guha amafaranga umuntu udashaka gukora ngo yibesheho kandi abishoboye.—2 Abatesalonike 3:10.

Niba bituma umuntu adasohoza inshingano Imana yaduhaye. Bibiliya yigisha ko abatware b’imiryango bagomba gutunga imiryango yabo (1 Timoteyo 5:8). Ntibikwiriye ko umutware w’umuryango akorera abandi ibintu byiza ariko akirengagiza abo mu rugo rwe. Yesu na we yacyashye abantu birengagizaga inshingano yo gufasha ababyeyi babo bageze mu za bukuru bitwaje ko ibyo bari bubafashishe ari ‘ituro bagenewe Imana.’—Mariko 7:9-13.

Imirongo y’Ibyanditswe ivuga ibirebana no gutanga

Imigani 11:25: “Umuntu utanga atitangiriye itama azabyibuha, kandi uvomera abandi cyane na we azavomerwa cyane.”

Icyo usobanura: Gutanga bigirira akamaro ubikoze n’ubikorewe.

Imigani 19:17: “Ugiriye neza uworoheje aba agurije Yehova, kandi azamwitura iyo neza.”

Icyo usobanura: Imana ibona ko ibereyemo umwenda abantu bafasha abakene kandi ibasezeranya ko izabitura kubera ubuntu bagaragaza.

Matayo 6:2: “Nugira icyo uha umukene, ntukavuze impanda nk’uko indyarya zibigenza . . . kugira ngo abantu bazishime.”

Icyo usobanura: Ntitugomba gutanga tugamije kwibonekeza.

Ibyakozwe 20:35: “Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”

Icyo usobanura: Iyo umuntu atanze abikuye mu mutima bituma agira ibyishimo.

2 Abakorinto 9:7: “Buri wese akore nk’uko yabyiyemeje mu mutima we, atagononwa cyangwa asa n’ushyizweho agahato, kuko Imana ikunda utanga yishimye.”

Icyo usobanura: Iyo umuntu atanze ku bushake bishimisha Imana.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze