Yobu
3 Nyuma y’ibyo Yobu abumbura akanwa ke atangira kuvuma umunsi yavutseho.+ 2 Yobu aravuga ati
3 “Umunsi navutseho+ urimburwe,
Ndetse n’ijoro umuntu yavuzemo ati ‘umwana w’umuhungu yasamwe!’
4 Uwo munsi uhinduke umwijima,
Imana ntiwurebe iri hejuru,
N’umucyo wo ku manywa ntuwumurikire.
5 Umwijima, umwijima w’icuraburindi uwigarurire.
Ibicu by’imvura biwutwikire.
Ibizana umwijima ku manywa biwutere ubwoba.+
6 Iryo joro rirakagwirirwa n’umwijima w’icuraburindi.+
Ntirikishimane n’indi minsi y’umwaka;
Ntirigashyirwe mu mubare w’andi mezi.
9 Inyenyeri zo mu rukerera rwaryo zijime;
Ritegereze urumuri rye kurubona;
Kandi ntirikabone umucyo wo mu museke,
15 Cyangwa ibikomangoma bifite zahabu,
Byuzuza ifeza mu mazu yabyo;
21 Kuki hari abategereza urupfu ntibarubone,+
Nubwo bakomeza gucukura barushaka kurusha abashaka ubutunzi buhishwe?
22 Iyo babonye imva,
Barishima cyane bakanezerwa.
23 Kuki iha umucyo umugabo w’umunyambaraga, uwo inzira ze zihishwe,+
Kandi Imana ikaba yaramuzitiye?+
24 Mbere yo kurya ibyokurya byanjye nsuhuza umutima,+
Kandi amarira yo kuboroga kwanjye atemba nk’amazi;+
26 Sinigeze mbaho ntafite ibibazo, kandi sinigeze mbaho ntafite imihangayiko,
Cyangwa ngo ngire umutuzo, kandi mporana impagarara.”