-
Gutegeka kwa Kabiri 7:13Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
13 Nugera mu gihugu Imana yawe yarahiye ba sokuruza ko izaguha,+ izagukunda rwose iguhe umugisha,+ itume wororoka ugwire,+ kandi izaha umugisha abana* bawe.+ Izaha umugisha ibyera mu butaka bwawe,+ ibinyampeke byawe, divayi yawe nshya, amavuta yawe, ihe umugisha n’inyana zawe n’abana b’intama zawe n’ab’ihene zawe.+
-
-
2 Abami 18:32Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
32 kugeza aho nzazira nkabajyana mu gihugu kimeze nk’icyanyu,+ igihugu kirimo impeke na divayi nshya, igihugu gifite imigati+ n’inzabibu,+ igihugu gifite ibiti by’imyelayo bivamo amavuta kikagira n’ubuki;+ bityo mukomeze kubaho ntimupfe. Ntimwumvire Hezekiya kuko aboshya ababwira ati ‘Yehova azadukiza.’+
-
-
Zab. 104:15Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
N’umugati ukomeza imitima y’abantu.+
-