ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 37:35
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 35 Abahungu be bose n’abakobwa be bose barahaguruka ngo bamuhumurize,+ ariko akomeza kwanga guhumurizwa, aravuga+ ati “nzarinda manuka nsanga umwana wanjye mu mva* nkimuborogera!” Nuko se akomeza kumuririra.

  • Kubara 16:30
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 30 Ariko Yehova nakora ikintu kidasanzwe,+ ubutaka bukasama bukabamira+ hamwe n’ibyabo byose, bakamanuka bakajya mu mva* ari bazima,+ ni bwo muri bumenye mudashidikanya ko aba bantu basuzuguye Yehova.”+

  • 1 Abami 2:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Uzakoreshe ubwenge bwawe;+ ntuzemere ko imvi ze zimanuka mu mva*+ amahoro.+

  • Zab. 49:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Urupfu rurabaragira,+

      Rukabajyana mu mva+ bameze nk’intama zishorewe;

      Kandi mu gitondo abakiranutsi barabategeka.+

      Imibiri yabo izasaza ishireho;+

      Buri wese azajya mu mva aho gushyirwa hejuru.+

  • Zab. 89:48
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 48 Ni nde mugabo w’umunyambaraga uriho utazabona urupfu?+

      Ese ashobora kurokora ubugingo bwe akabukura mu maboko y’imva?+ Sela.

  • Umubwiriza 9:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Ibyo ukuboko kwawe gushobora gukora byose ubikorane imbaraga zawe zose,+ kuko mu mva*+ aho ujya+ nta mirimo cyangwa imigambi cyangwa ubumenyi+ cyangwa ubwenge+ bihaba.

  • Hoseya 13:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 “Nzabacungura mbavane mu mva;*+ nzabakiza urupfu.+ Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he?+ Wa mva we, kurimbura kwawe kuri he?+ Ariko sinzabagirira impuhwe.+

  • Ibyakozwe 2:27
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 27 kuko utazarekera ubugingo bwanjye mu mva,* cyangwa ngo wemere ko indahemuka yawe ibona kubora.+

  • Ibyahishuwe 20:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Nuko inyanja igarura abapfuye bo muri yo, kandi urupfu n’imva na byo bigarura abapfuye+ bo muri byo, bacirwa imanza hakurikijwe ibyo buri muntu ku giti cye yakoze.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze