Intangiriro 37:35 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 35 Abahungu be bose n’abakobwa be bose barahaguruka ngo bamuhumurize,+ ariko akomeza kwanga guhumurizwa, aravuga+ ati “nzarinda manuka nsanga umwana wanjye mu mva* nkimuborogera!” Nuko se akomeza kumuririra. Intangiriro 42:38 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 38 Ariko Yakobo aravuga ati “umwana wanjye ntazajyana namwe, kuko mukuru we yapfuye none akaba asigaye wenyine.+ Aramutse agiriye impanuka muri urwo rugendo rwanyu ikamuhitana, mwazatuma imvi zanjye zimanukana agahinda zijya mu mva.”+ Yobu 7:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Nk’uko ibicu biyoyoka bigashira,Ni ko umuntu ujya mu mva* na we atazazamuka ngo aveyo.+ Ibyahishuwe 20:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Nuko inyanja igarura abapfuye bo muri yo, kandi urupfu n’imva na byo bigarura abapfuye+ bo muri byo, bacirwa imanza hakurikijwe ibyo buri muntu ku giti cye yakoze.+
35 Abahungu be bose n’abakobwa be bose barahaguruka ngo bamuhumurize,+ ariko akomeza kwanga guhumurizwa, aravuga+ ati “nzarinda manuka nsanga umwana wanjye mu mva* nkimuborogera!” Nuko se akomeza kumuririra.
38 Ariko Yakobo aravuga ati “umwana wanjye ntazajyana namwe, kuko mukuru we yapfuye none akaba asigaye wenyine.+ Aramutse agiriye impanuka muri urwo rugendo rwanyu ikamuhitana, mwazatuma imvi zanjye zimanukana agahinda zijya mu mva.”+
13 Nuko inyanja igarura abapfuye bo muri yo, kandi urupfu n’imva na byo bigarura abapfuye+ bo muri byo, bacirwa imanza hakurikijwe ibyo buri muntu ku giti cye yakoze.+