Intangiriro 15:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Nuko Imana itangira kubwira Aburamu iti “umenye udashidikanya ko urubyaro rwawe ruzaba abimukira mu gihugu kitari icyabo,+ kandi abo muri icyo gihugu bazabagira abacakara, kandi bazabababaza mu gihe cy’imyaka magana ane.+ Gutegeka kwa Kabiri 26:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Uzavugire imbere ya Yehova Imana yawe uti ‘data yari ingorwa y’Umunyasiriya,+ nuko aramanuka ajya muri Egiputa+ aturayo ari umwimukira, ari hamwe n’abantu bake cyane,+ ariko aza guhinduka ishyanga rikomeye kandi rifite amaboko n’abantu benshi.+ Zab. 105:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 Nuko Abisirayeli baza muri Egiputa,+Maze Yakobo atura ari umwimukira mu gihugu cya Hamu.+ Yesaya 52:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “ubwa mbere, abagize ubwoko bwanjye bagiye gutura muri Egiputa ari abimukira,+ kandi Ashuri yabakandamije nta mpamvu.” Ibyakozwe 7:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Byongeye kandi, Imana yavuze ko urubyaro rwe rwari kuzaba abimukira+ mu gihugu cy’amahanga,+ kandi ko abo muri icyo gihugu bari kuzabagira abacakara, bakabababaza mu gihe cy’imyaka magana ane.+
13 Nuko Imana itangira kubwira Aburamu iti “umenye udashidikanya ko urubyaro rwawe ruzaba abimukira mu gihugu kitari icyabo,+ kandi abo muri icyo gihugu bazabagira abacakara, kandi bazabababaza mu gihe cy’imyaka magana ane.+
5 Uzavugire imbere ya Yehova Imana yawe uti ‘data yari ingorwa y’Umunyasiriya,+ nuko aramanuka ajya muri Egiputa+ aturayo ari umwimukira, ari hamwe n’abantu bake cyane,+ ariko aza guhinduka ishyanga rikomeye kandi rifite amaboko n’abantu benshi.+
4 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “ubwa mbere, abagize ubwoko bwanjye bagiye gutura muri Egiputa ari abimukira,+ kandi Ashuri yabakandamije nta mpamvu.”
6 Byongeye kandi, Imana yavuze ko urubyaro rwe rwari kuzaba abimukira+ mu gihugu cy’amahanga,+ kandi ko abo muri icyo gihugu bari kuzabagira abacakara, bakabababaza mu gihe cy’imyaka magana ane.+