ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 41
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Intangiriro 41:1

Impuzamirongo

  • +Int 20:3; 40:5; Yobu 33:15; Dan 2:1

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/2/2015, p. 14

Intangiriro 41:2

Impuzamirongo

  • +Int 1:30; 41:18

Intangiriro 41:3

Impuzamirongo

  • +Int 41:19

Intangiriro 41:4

Impuzamirongo

  • +Int 41:20
  • +Int 41:21; 1Bm 3:15

Intangiriro 41:5

Impuzamirongo

  • +Int 41:22

Intangiriro 41:6

Impuzamirongo

  • +2Bm 19:26; Ezk 17:10; Hos 13:15
  • +Int 41:23

Intangiriro 41:7

Impuzamirongo

  • +Int 41:24

Intangiriro 41:8

Impuzamirongo

  • +Dan 2:1
  • +Kuva 7:11
  • +Yes 19:11; Dan 2:2; 1Kor 3:20
  • +Dan 4:7

Intangiriro 41:9

Impuzamirongo

  • +Int 40:21
  • +Img 28:13

Intangiriro 41:10

Impuzamirongo

  • +Int 40:2
  • +Int 37:36; 40:3

Intangiriro 41:11

Impuzamirongo

  • +Int 40:5

Intangiriro 41:12

Impuzamirongo

  • +Int 39:17
  • +Int 39:1
  • +Int 40:8

Intangiriro 41:13

Impuzamirongo

  • +Int 40:21
  • +Int 40:22

Intangiriro 41:14

Impuzamirongo

  • +1Sm 2:8; Zb 105:20
  • +Int 40:15; Dan 2:25
  • +Yer 9:26
  • +Yer 52:33

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/11/2015, p. 9

    1/2/2015, p. 14

    Nimukanguke!,

    1/2011, p. 18

Intangiriro 41:15

Impuzamirongo

  • +Zb 25:14; Dan 5:12; Ibk 7:10

Intangiriro 41:16

Impuzamirongo

  • +Int 40:8; Dan 2:23, 28

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/2/2015, p. 14-15

Intangiriro 41:18

Impuzamirongo

  • +Int 41:2

Intangiriro 41:19

Impuzamirongo

  • +Int 41:3

Intangiriro 41:20

Impuzamirongo

  • +Int 41:4

Intangiriro 41:21

Impuzamirongo

  • +Lew 26:26; Yes 9:20

Intangiriro 41:22

Impuzamirongo

  • +Int 41:5

Intangiriro 41:23

Impuzamirongo

  • +Int 41:6; Zb 129:6

Intangiriro 41:24

Impuzamirongo

  • +Int 41:7
  • +Int 41:8; Kuva 7:11; Dan 2:2
  • +Dan 2:27; 4:7

Intangiriro 41:25

Impuzamirongo

  • +Zb 98:2; Yes 41:22; Dan 2:28; Amo 3:7

Intangiriro 41:27

Impuzamirongo

  • +Kuva 14:21
  • +Int 12:10; 2Bm 8:1

Intangiriro 41:28

Impuzamirongo

  • +Dan 2:28

Intangiriro 41:30

Impuzamirongo

  • +Yes 24:4; Mat 24:7; Ibk 7:11; 11:28

Intangiriro 41:32

Impuzamirongo

  • +Gut 19:15; Yobu 33:14; Mat 18:16
  • +2Ts 3:1

Intangiriro 41:33

Impuzamirongo

  • +Gut 1:13; 1Kor 4:2

Intangiriro 41:34

Impuzamirongo

  • +1Bm 11:28
  • +Int 41:47; 47:26

Intangiriro 41:35

Impuzamirongo

  • +Int 41:48; Img 8:21; Ibk 7:12

Intangiriro 41:36

Impuzamirongo

  • +Int 47:13
  • +Int 45:11; 47:19

Intangiriro 41:37

Impuzamirongo

  • +Dan 1:20

Intangiriro 41:38

Impuzamirongo

  • +Kub 27:18; Yobu 32:8; Yes 61:1; Dan 4:8

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/2/2015, p. 15

Intangiriro 41:39

Impuzamirongo

  • +Zb 32:8; Img 14:35; 1Kor 1:27
  • +Img 2:6; 1Kor 2:6

Intangiriro 41:40

Impuzamirongo

  • +Int 39:6; Zb 105:21; Ibk 7:10
  • +Int 49:10
  • +Est 10:3; Dan 6:3

Intangiriro 41:41

Impuzamirongo

  • +Dan 5:7

Intangiriro 41:42

Impuzamirongo

  • +Est 8:10; Dan 6:17
  • +Est 8:2; Zb 75:7; Dan 5:29

Intangiriro 41:43

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    It 41:43

     Ibisobanuro nyabyo by’iryo jambo ryahinduwe mu giheburayo rivanywe mu rurimi rwo muri Egiputa ntibizwi neza.

Impuzamirongo

  • +1Bm 1:38; Est 6:11

Intangiriro 41:44

Impuzamirongo

  • +Int 44:18; 45:8; Ibk 7:10

Intangiriro 41:45

Impuzamirongo

  • +Int 46:20
  • +Yer 43:13; Ezk 30:17
  • +Zb 105:21

Intangiriro 41:46

Impuzamirongo

  • +Kub 4:3; 2Sm 5:4; Luka 3:23

Intangiriro 41:47

Impuzamirongo

  • +Int 26:12; Zb 65:9

Intangiriro 41:48

Impuzamirongo

  • +Kuva 1:11
  • +1Bm 9:19; 2Ng 32:28

Intangiriro 41:49

Impuzamirongo

  • +Zb 107:37
  • +Gut 28:11; Mal 3:10

Intangiriro 41:50

Impuzamirongo

  • +Int 48:5

Intangiriro 41:51

Impuzamirongo

  • +Int 50:23; Kub 1:35; Ibh 7:6
  • +Zb 30:11; Yes 65:16; Ibh 21:4

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    10/2018, p. 28

    Umunara w’Umurinzi,

    1/5/2015, p. 12

Intangiriro 41:52

Impuzamirongo

  • +Int 48:17; Kub 1:33; Gut 33:17; Yos 14:4
  • +Zb 105:18; 107:41; Amo 6:6; Ibk 7:10

Intangiriro 41:53

Impuzamirongo

  • +Int 41:26

Intangiriro 41:54

Impuzamirongo

  • +Int 41:30; Ibk 7:11
  • +Int 45:11; 47:17

Intangiriro 41:55

Impuzamirongo

  • +Int 47:13; Amg 5:10
  • +Zb 105:21; 146:7

Intangiriro 41:56

Impuzamirongo

  • +Int 43:1; Luka 4:25
  • +Int 41:48; 47:16; Img 11:26

Intangiriro 41:57

Impuzamirongo

  • +Int 47:4; Zb 33:19

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Intang. 41:1Int 20:3; 40:5; Yobu 33:15; Dan 2:1
Intang. 41:2Int 1:30; 41:18
Intang. 41:3Int 41:19
Intang. 41:4Int 41:20
Intang. 41:4Int 41:21; 1Bm 3:15
Intang. 41:5Int 41:22
Intang. 41:62Bm 19:26; Ezk 17:10; Hos 13:15
Intang. 41:6Int 41:23
Intang. 41:7Int 41:24
Intang. 41:8Dan 2:1
Intang. 41:8Kuva 7:11
Intang. 41:8Yes 19:11; Dan 2:2; 1Kor 3:20
Intang. 41:8Dan 4:7
Intang. 41:9Int 40:21
Intang. 41:9Img 28:13
Intang. 41:10Int 40:2
Intang. 41:10Int 37:36; 40:3
Intang. 41:11Int 40:5
Intang. 41:12Int 39:17
Intang. 41:12Int 39:1
Intang. 41:12Int 40:8
Intang. 41:13Int 40:21
Intang. 41:13Int 40:22
Intang. 41:141Sm 2:8; Zb 105:20
Intang. 41:14Int 40:15; Dan 2:25
Intang. 41:14Yer 9:26
Intang. 41:14Yer 52:33
Intang. 41:15Zb 25:14; Dan 5:12; Ibk 7:10
Intang. 41:16Int 40:8; Dan 2:23, 28
Intang. 41:18Int 41:2
Intang. 41:19Int 41:3
Intang. 41:20Int 41:4
Intang. 41:21Lew 26:26; Yes 9:20
Intang. 41:22Int 41:5
Intang. 41:23Int 41:6; Zb 129:6
Intang. 41:24Int 41:7
Intang. 41:24Int 41:8; Kuva 7:11; Dan 2:2
Intang. 41:24Dan 2:27; 4:7
Intang. 41:25Zb 98:2; Yes 41:22; Dan 2:28; Amo 3:7
Intang. 41:27Kuva 14:21
Intang. 41:27Int 12:10; 2Bm 8:1
Intang. 41:28Dan 2:28
Intang. 41:30Yes 24:4; Mat 24:7; Ibk 7:11; 11:28
Intang. 41:32Gut 19:15; Yobu 33:14; Mat 18:16
Intang. 41:322Ts 3:1
Intang. 41:33Gut 1:13; 1Kor 4:2
Intang. 41:341Bm 11:28
Intang. 41:34Int 41:47; 47:26
Intang. 41:35Int 41:48; Img 8:21; Ibk 7:12
Intang. 41:36Int 47:13
Intang. 41:36Int 45:11; 47:19
Intang. 41:37Dan 1:20
Intang. 41:38Kub 27:18; Yobu 32:8; Yes 61:1; Dan 4:8
Intang. 41:39Zb 32:8; Img 14:35; 1Kor 1:27
Intang. 41:39Img 2:6; 1Kor 2:6
Intang. 41:40Int 39:6; Zb 105:21; Ibk 7:10
Intang. 41:40Int 49:10
Intang. 41:40Est 10:3; Dan 6:3
Intang. 41:41Dan 5:7
Intang. 41:42Est 8:10; Dan 6:17
Intang. 41:42Est 8:2; Zb 75:7; Dan 5:29
Intang. 41:431Bm 1:38; Est 6:11
Intang. 41:44Int 44:18; 45:8; Ibk 7:10
Intang. 41:45Int 46:20
Intang. 41:45Yer 43:13; Ezk 30:17
Intang. 41:45Zb 105:21
Intang. 41:46Kub 4:3; 2Sm 5:4; Luka 3:23
Intang. 41:47Int 26:12; Zb 65:9
Intang. 41:48Kuva 1:11
Intang. 41:481Bm 9:19; 2Ng 32:28
Intang. 41:49Zb 107:37
Intang. 41:49Gut 28:11; Mal 3:10
Intang. 41:50Int 48:5
Intang. 41:51Int 50:23; Kub 1:35; Ibh 7:6
Intang. 41:51Zb 30:11; Yes 65:16; Ibh 21:4
Intang. 41:52Int 48:17; Kub 1:33; Gut 33:17; Yos 14:4
Intang. 41:52Zb 105:18; 107:41; Amo 6:6; Ibk 7:10
Intang. 41:53Int 41:26
Intang. 41:54Int 41:30; Ibk 7:11
Intang. 41:54Int 45:11; 47:17
Intang. 41:55Int 47:13; Amg 5:10
Intang. 41:55Zb 105:21; 146:7
Intang. 41:56Int 43:1; Luka 4:25
Intang. 41:56Int 41:48; 47:16; Img 11:26
Intang. 41:57Int 47:4; Zb 33:19
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
  • Soma mu Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya (nwt)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
  • 37
  • 38
  • 39
  • 40
  • 41
  • 42
  • 43
  • 44
  • 45
  • 46
  • 47
  • 48
  • 49
  • 50
  • 51
  • 52
  • 53
  • 54
  • 55
  • 56
  • 57
Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
Intangiriro 41:1-57

Intangiriro

41 Nuko hashize imyaka ibiri yuzuye, Farawo arota+ ahagaze ku ruzi rwa Nili. 2 Agiye kubona abona inka ndwi nziza zibyibushye zizamuka ziva mu ruzi rwa Nili, maze zitangira kurisha mu bwatsi bwo kuri Nili.+ 3 Abona izindi nka ndwi mbi cyane kandi zinanutse+ zizamuka ziva mu ruzi rwa Nili zizikurikiye, zihagarara iruhande rwazo ku nkombe y’uruzi rwa Nili. 4 Hanyuma izo nka mbi cyane kandi zinanutse zitangira kurya za nka ndwi nziza zibyibushye.+ Nuko Farawo aba arakangutse.+

5 Ariko yongera gusinzira maze arota ubwa kabiri. Agiye kubona abona amahundo arindwi meza abyibushye amera ku ruti rumwe.+ 6 Nanone abona amahundo arindwi y’iminambe kandi yumishijwe n’umuyaga uturuka iburasirazuba,+ amera ayakurikiye.+ 7 Nuko ayo mahundo y’iminambe amira ya mahundo arindwi abyibushye.+ Farawo aba arakangutse amenya ko zari inzozi.

8 Mu gitondo Farawo ahagarika umutima,+ maze atuma ku batambyi bakora iby’ubumaji bo muri Egiputa+ n’abanyabwenge bose,+ abarotorera inzozi ze.+ Ariko nta washoboye kuzisobanurira Farawo.

9 Hanyuma umutware w’abahereza ba divayi abwira Farawo+ ati “uyu munsi ndavuga ibyaha byanjye.+ 10 Nyagasani Farawo, warakariye abagaragu bawe+ maze udushyira mu nzu y’imbohe yo mu rugo rw’umutware w’abakurinda,+ jye n’umutware w’abatetsi b’imigati. 11 Nyuma yaho twembi turota inzozi mu ijoro rimwe. Buri wese arota inzozi ze, kandi inzozi za buri wese zari zifite ibisobanuro byazo.+ 12 Icyo gihe twari kumwe n’umusore w’Umuheburayo,+ akaba yari umugaragu w’umutware w’abakurinda.+ Nuko tumurotorera inzozi zacu+ arazidusobanurira, buri wese amusobanurira inzozi ze. 13 Kandi uko yadusobanuriye izo nzozi ni ko byatugendekeye. Jye wanshubije ku murimo wanjye,+ ariko umutware w’abatetsi b’imigati waramumanitse.”+

14 Farawo atuma abantu ngo bavane Yozefu+ mu nzu y’imbohe bamuzane vuba na bwangu.+ Nuko Yozefu ariyogoshesha+ kandi ahindura imyenda+ maze ajya kwa Farawo. 15 Farawo abwira Yozefu ati “narose inzozi ariko nta washoboye kuzinsobanurira. None numvise bavuga ko ushobora kumva inzozi ukazisobanura.”+ 16 Yozefu asubiza Farawo ati “jye nta cyo ndi cyo! Imana ni yo iri bumenyeshe Farawo ibyiza.”+

17 Farawo abwira Yozefu ati “narose mpagaze ku nkombe y’uruzi rwa Nili. 18 Nuko ngiye kubona, mbona inka ndwi zibyibushye kandi nziza zizamuka ziva mu ruzi rwa Nili, maze zitangira kurisha mu bwatsi bwo kuri Nili.+ 19 Mbona izindi nka ndwi zisukuma, mbi cyane kandi zinanutse+ zizamuka ziva mu ruzi rwa Nili zizikurikiye. Yemwe, nta zindi nka zihwanyije na zo kuba mbi nigeze mbona mu gihugu cya Egiputa hose. 20 Izo nka mbi zinanutse zitangira kurya za zindi ndwi zibyibushye.+ 21 Zirazirya zishirira mu nda zazo ariko nta washoboraga kumenya aho zizishyize, kuko zakomeje kuba mbi nk’uko zari zimeze mbere.+ Nuko mba ndakangutse.

22 “Nongera kurota maze mbona amahundo arindwi yuzuye kandi meza amera ku ruti rumwe.+ 23 Nanone mbona amahundo arindwi y’iminambe kandi yumishijwe n’umuyaga uturuka iburasirazuba,+ amera ayakurikiye. 24 Nuko ayo mahundo y’iminambe amira ya mahundo arindwi meza.+ None nabibwiye abatambyi bakora iby’ubumaji,+ ariko nta washoboye kubinsobanurira.”+

25 Yozefu abwira Farawo ati “inzozi za Farawo zose zisobanura kimwe. Imana y’ukuri ni yo yabwiye Farawo ibyo igiye gukora.+ 26 Inka ndwi nziza zisobanura imyaka irindwi. Amahundo arindwi meza na yo asobanura imyaka irindwi, kandi izo nzozi zombi zisobanura kimwe. 27 Inka ndwi zinanutse kandi mbi cyane zaje zikurikiye izo nziza, zisobanura imyaka irindwi. Naho amahundo arindwi atagira impeke yumishijwe n’umuyaga uturuka iburasirazuba,+ asobanura inzara izamara imyaka irindwi.+ 28 Ibyo ni byo nabwiraga Farawo, ko Imana y’ukuri ari yo yeretse Farawo ibyo igiye gukora.+

29 “Hagiye kubaho imyaka irindwi y’uburumbuke bwinshi cyane mu gihugu cya Egiputa hose. 30 Ariko izahita ikurikirwa n’indi myaka irindwi y’inzara, kandi uburumbuke bwinshi bwo mu gihugu cya Egiputa bwose buzibagirana, kandi inzara izayogoza igihugu.+ 31 Nta wuzamenya ko igihugu cyigeze kugira uburumbuke bitewe n’iyo nzara izakurikiraho, kuko izaba ari inzara ikaze cyane. 32 Kandi kuba Farawo yarose izo nzozi incuro ebyiri zose, bisobanura ko Imana y’ukuri yahamije ibyo bintu+ kandi ikaba ifite umwete wo kubisohoza vuba.+

33 “None rero nyagasani Farawo, ushake umuntu w’umunyabwenge uzi gushishoza, umushinge igihugu cya Egiputa.+ 34 Kandi nyagasani Farawo, gira icyo ukora ushyireho abagenzuzi mu gihugu,+ kugira ngo muri iyo myaka irindwi y’uburumbuke+ bajye bafata kimwe cya gatanu cy’umusaruro wo mu gihugu cya Egiputa. 35 Bazakusanye ibiribwa byose muri iyo myaka myiza igiye kuza, kandi mu migi yose bahunike ibinyampeke+ bizategekwa na Farawo, maze babirinde. 36 Ibyo biribwa bizagoboka igihugu mu myaka irindwi y’inzara izatera mu gihugu cya Egiputa,+ kugira ngo igihugu kidatsembwaho n’inzara.”+

37 Nuko Farawo n’abagaragu be bose bashima iyo nama.+ 38 Farawo abwira abagaragu be ati “ese hari undi muntu twabona uhwanye n’uyu, urimo umwuka w’Imana?”+ 39 Hanyuma Farawo abwira Yozefu ati “kubera ko Imana yatumye umenya ibyo byose,+ nta wundi muntu w’umunyabwenge kandi uzi gushishoza uhwanye nawe.+ 40 Wowe ubwawe ushinzwe ibyo mu rugo rwanjye,+ kandi abantu banjye bose bazajya bakumvira nta mpaka.+ Jye wicaye ku ntebe y’ubwami ni jye jyenyine uzakuruta.”+ 41 Farawo arongera abwira Yozefu ati “dore ngushinze igihugu cya Egiputa cyose.”+ 42 Nuko Farawo akuramo impeta ye iriho ikimenyetso+ ayambika Yozefu, amwambika n’imyenda myiza, amwambika n’umukufi wa zahabu mu ijosi.+ 43 Nanone amushyira mu igare rye rya kabiri mu cyubahiro,+ kugira ngo abantu bamuhe icyubahiro barangururira imbere ye bati “Avrékh!”* Nguko uko yamweguriye igihugu cya Egiputa cyose.

44 Farawo arongera abwira Yozefu ati “ndi Farawo, ariko nta muntu uzajya azamura ukuboko cyangwa ngo ashingure ikirenge mu gihugu cya Egiputa hose utabimuhereye uburenganzira.”+ 45 Hanyuma Farawo yita Yozefu Safunati-Paneya, kandi amushyingira Asinati+ umukobwa wa Potifera, umutambyi wo muri Oni.+ Nuko Yozefu atangira gutambagira igihugu cya Egiputa.+ 46 Kandi Yozefu yari afite imyaka mirongo itatu+ ubwo yahagararaga imbere ya Farawo umwami wa Egiputa.

Nuko Yozefu ava imbere ya Farawo maze atambagira igihugu cya Egiputa cyose. 47 Mu myaka irindwi y’uburumbuke igihugu kirera cyane.+ 48 Akomeza guhunika ibiribwa byose byeze mu gihugu cya Egiputa muri iyo myaka irindwi, abihunika mu migi.+ Ibiribwa byeraga mu mirima ikikije umugi yabihunikaga muri uwo mugi.+ 49 Yozefu akomeza guhunika ibinyampeke biba byinshi cyane+ bingana n’umusenyi wo ku nyanja, bigera n’ubwo bareka kubibara kubera ko byari byinshi bitagira ingano.+

50 Mbere y’umwaka inzara yatangiriyemo, Yozefu yari yarabyaye abahungu babiri,+ abo yabyaranye na Asinati umukobwa wa Potifera, umutambyi wo muri Oni. 51 Yozefu yita imfura ye Manase,+ kuko yavugaga ati “Imana yanyibagije ibyago byanjye byose n’abo mu nzu ya data bose.”+ 52 Uwa kabiri amwita Efurayimu,+ kuko yavugaga ati “Imana yampaye kororoka mu gihugu cy’umubabaro wanjye.”+

53 Nuko ya myaka irindwi y’uburumbuke yabaye mu gihugu cya Egiputa irarangira,+ 54 maze imyaka irindwi y’inzara ikurikiraho nk’uko Yozefu yari yarabivuze.+ Inzara itera mu bihugu byose, ariko mu gihugu cya Egiputa hose hakomeza kuba ibiribwa.+ 55 Amaherezo igihugu cya Egiputa cyose kirasonza, maze abantu batakambira Farawo ngo abahe ibyokurya.+ Hanyuma Farawo abwira Abanyegiputa bose ati “nimusange Yozefu, ibyo abategeka byose mubikore.”+ 56 Inzara ikwira ku isi hose.+ Yozefu akingura ibigega byose byari bihunitsemo ibinyampeke, maze atangira kubigurisha Abanyegiputa,+ kuko inzara yacaga ibintu mu gihugu cya Egiputa. 57 Kandi abantu bo ku isi hose bazaga muri Egiputa guhaha kwa Yozefu, kuko inzara yacaga ibintu mu isi yose.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze