ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 12:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Nuko Yehova abonekera Aburamu aramubwira ati “iki gihugu+ nzagiha urubyaro rwawe.”+ Hanyuma aho hantu ahubaka igicaniro, acyubakira Yehova wari wamubonekeye.

  • Intangiriro 15:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Nuko yizera Yehova,+ na we abimuhwanyiriza no gukiranuka.+

  • Intangiriro 17:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Ntuzongera kwitwa Aburamu ukundi, ahubwo uzitwa Aburahamu, kuko nzakugira sekuruza w’amahanga menshi.

  • Intangiriro 18:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 Kuko icyatumye mumenya ari ukugira ngo ategeke abana be n’abazamukomokaho bose, ngo bajye bakomeza inzira za Yehova, bakore ibyo gukiranuka no guca imanza zitabera,+ kugira ngo Yehova azahe Aburahamu ibyo yamusezeranyije byose.”+

  • Yohana 8:39
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 39 Baramusubiza bati “data ni Aburahamu.”+ Yesu arababwira ati “niba muri abana ba Aburahamu,+ nimukore imirimo ya Aburahamu.

  • Abaroma 4:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Yahawe ikimenyetso,+ ari cyo gukebwa, ngo bibe ikimenyetso cyo gukiranuka yaheshejwe n’ukwizera yari afite atarakebwa, kugira ngo abe se+ w’abafite ukwizera bose+ batarakebwe, bityo bibahwanyirizwe no gukiranuka,

  • Abagalatiya 3:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Noneho rero, ibyasezeranyijwe byabwiwe Aburahamu+ n’urubyaro rwe.+ Ntibivuga ngo “n’imbyaro,” nk’aho ari nyinshi, ahubwo bivuga ko ari urubyaro rumwe+ biti “n’urubyaro rwawe,”+ ari rwo Kristo.+

  • Abaheburayo 11:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Kwizera ni ko kwatumye Aburahamu, igihe yageragezwaga,+ yarabaye nk’aho rwose yatambye Isaka; nuko uwo muntu wari warakiranye ibyishimo amasezerano agerageza gutamba umwana we w’ikinege,+

  • Yakobo 2:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 maze asohorerwaho n’ibi byanditswe bigira biti “Aburahamu yizeye Yehova maze bimuhwanyirizwa no gukiranuka,”+ nuko aza kwitwa “incuti ya Yehova.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze