Kuva 39:42 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 42 Abisirayeli bakora iyo mirimo yose bakurikije ibyo Yehova yari yarategetse Mose byose.+ Kubara 8:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Uku ni ko igitereko cy’amatara cyari gikozwe: uhereye ku ndiba yacyo kugeza ku burabyo bwacyo, cyari gicuzwe muri zahabu.+ Mose yacuze icyo gitereko cy’amatara akurikije icyitegererezo yari yahawe na Yehova mu iyerekwa.+ Ibyakozwe 7:44 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 44 “Ba sogokuruza bari bafite ihema ryo guhamya mu butayu, nk’uko yatanze amabwiriza igihe yabwiraga Mose kuryubaka akurikije icyitegererezo yari yabonye.+ Abaheburayo 8:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 ariko umurimo wera abo bakora ni icyitegererezo+ n’igicucu+ cy’ibyo mu ijuru. Mbese nk’uko Mose, igihe yari agiye kubamba ihema+ ryose, Imana yamuhaye itegeko+ iti “uzitonde, ukore ibintu byose ukurikije icyitegererezo werekewe ku musozi.”+
4 Uku ni ko igitereko cy’amatara cyari gikozwe: uhereye ku ndiba yacyo kugeza ku burabyo bwacyo, cyari gicuzwe muri zahabu.+ Mose yacuze icyo gitereko cy’amatara akurikije icyitegererezo yari yahawe na Yehova mu iyerekwa.+
44 “Ba sogokuruza bari bafite ihema ryo guhamya mu butayu, nk’uko yatanze amabwiriza igihe yabwiraga Mose kuryubaka akurikije icyitegererezo yari yabonye.+
5 ariko umurimo wera abo bakora ni icyitegererezo+ n’igicucu+ cy’ibyo mu ijuru. Mbese nk’uko Mose, igihe yari agiye kubamba ihema+ ryose, Imana yamuhaye itegeko+ iti “uzitonde, ukore ibintu byose ukurikije icyitegererezo werekewe ku musozi.”+