Kuva 25:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Muzabwubake mukurikije ibyo ngiye kukwereka byose, icyitegererezo cy’ihema n’icyitegererezo cy’ibikoresho byaryo byose.+ Kuva 25:40 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 40 Uzitonde ubikore ukurikije icyitegererezo werekewe ku musozi.+ 1 Ibyo ku Ngoma 28:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Amuha n’igishushanyo mbonera cy’ibintu byose yahishuriwe n’umwuka w’Imana,+ ari byo imbuga zombi+ z’inzu ya Yehova, ibyumba byose byo kuriramo+ bikikije iyo nzu, ibyumba by’ububiko byo mu nzu y’Imana y’ukuri n’ububiko bw’ibintu byejejwe.+ 1 Ibyo ku Ngoma 28:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Dawidi aravuga ati “ibyo bintu byose byaranditswe,+ kuko ukuboko kwa Yehova kwari kundiho. Yansobanuriye ibintu byose byagombaga gukorwa hakurikijwe igishushanyo mbonera.”+ Abaheburayo 8:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 ariko umurimo wera abo bakora ni icyitegererezo+ n’igicucu+ cy’ibyo mu ijuru. Mbese nk’uko Mose, igihe yari agiye kubamba ihema+ ryose, Imana yamuhaye itegeko+ iti “uzitonde, ukore ibintu byose ukurikije icyitegererezo werekewe ku musozi.”+
9 Muzabwubake mukurikije ibyo ngiye kukwereka byose, icyitegererezo cy’ihema n’icyitegererezo cy’ibikoresho byaryo byose.+
12 Amuha n’igishushanyo mbonera cy’ibintu byose yahishuriwe n’umwuka w’Imana,+ ari byo imbuga zombi+ z’inzu ya Yehova, ibyumba byose byo kuriramo+ bikikije iyo nzu, ibyumba by’ububiko byo mu nzu y’Imana y’ukuri n’ububiko bw’ibintu byejejwe.+
19 Dawidi aravuga ati “ibyo bintu byose byaranditswe,+ kuko ukuboko kwa Yehova kwari kundiho. Yansobanuriye ibintu byose byagombaga gukorwa hakurikijwe igishushanyo mbonera.”+
5 ariko umurimo wera abo bakora ni icyitegererezo+ n’igicucu+ cy’ibyo mu ijuru. Mbese nk’uko Mose, igihe yari agiye kubamba ihema+ ryose, Imana yamuhaye itegeko+ iti “uzitonde, ukore ibintu byose ukurikije icyitegererezo werekewe ku musozi.”+