ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 40:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 Uzubake urugo+ ruzengurutse ihema, mu irembo ryarwo uhashyire umwenda wo kuhakinga.+

  • 1 Abami 6:36
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 36 Nanone yubaka urugo rw’imbere,+ arwubakisha imirongo itatu+ y’amabuye aconze neza, agerekaho n’umurongo umwe w’imbaho z’ibiti by’amasederi.

  • 1 Abami 8:64
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 64 Uwo munsi byabaye ngombwa ko umwami yeza hagati mu mbuga yari imbere y’inzu ya Yehova,+ kuko yagombaga kuhatambira ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ituro ry’ibinyampeke n’urugimbu rwo ku bitambo bisangirwa, kubera ko igicaniro cy’umuringa+ kiri imbere ya Yehova cyari gito cyane ku buryo kitashoboraga gutambirwaho ibitambo bikongorwa n’umuriro, ituro ry’ibinyampeke n’urugimbu+ rwo ku bitambo bisangirwa.

  • Zab. 84:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Kuko kumara umunsi umwe mu bikari byawe, biruta kumara iminsi igihumbi ahandi.+

      Nahisemo guhagarara ku muryango w’inzu y’Imana yanjye,+

      Aho kuzerera mu mahema y’ababi.+

  • Zab. 92:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Abatewe mu nzu ya Yehova,+

      Mu bikari by’Imana yacu,+ bazarabya uburabyo.

  • Zab. 100:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  4 Muze mu marembo ye mushimira;+

      Muze mu bikari bye mumusingiza.+

      Mumushimire, musingize izina rye.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze