Kuva 26:33 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 33 Uwo mwenda ukingiriza uzawumanike munsi y’ibikwasi, maze uzane isanduku y’igihamya+ uyishyire imbere y’uwo mwenda. Uwo mwenda ni wo uzababera urugabano rw’Ahera+ n’Ahera Cyane.+ Kuva 40:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Uzashyire isanduku y’igihamya+ muri iryo hema, hanyuma ushyireho umwenda ukingiriza+ wo gukinga aho iyo Sanduku iri. Abaheburayo 6:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Ibyo byiringiro+ bimeze nk’igitsika ubwato gikomeza ubugingo bwacu, ntibishidikanywaho kandi birahamye. Bituma twinjira tukarenga umwenda ukingiriza,+ Abaheburayo 9:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Hari harubatswe icyumba cya mbere cy’ihema+ cyari kirimo igitereko cy’amatara+ n’ameza+ n’imigati+ yo kumurikwa, kandi icyo cyumba cyitwaga “Ahera.”+ Abaheburayo 9:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Ariko inyuma y’umwenda wa kabiri ukingiriza,+ hari icyumba cy’ihema cyitwaga “Ahera Cyane.”+ Abaheburayo 10:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 iyo yadutangirije ari inzira nshya kandi nzima binyuze ku mwenda ukingiriza,+ ari wo mubiri we,+
33 Uwo mwenda ukingiriza uzawumanike munsi y’ibikwasi, maze uzane isanduku y’igihamya+ uyishyire imbere y’uwo mwenda. Uwo mwenda ni wo uzababera urugabano rw’Ahera+ n’Ahera Cyane.+
3 Uzashyire isanduku y’igihamya+ muri iryo hema, hanyuma ushyireho umwenda ukingiriza+ wo gukinga aho iyo Sanduku iri.
19 Ibyo byiringiro+ bimeze nk’igitsika ubwato gikomeza ubugingo bwacu, ntibishidikanywaho kandi birahamye. Bituma twinjira tukarenga umwenda ukingiriza,+
2 Hari harubatswe icyumba cya mbere cy’ihema+ cyari kirimo igitereko cy’amatara+ n’ameza+ n’imigati+ yo kumurikwa, kandi icyo cyumba cyitwaga “Ahera.”+