ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Ibyo ku Ngoma 16:40
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 40 kugira ngo buri gihe, mu gitondo na nimugoroba, bajye batambira Yehova ibitambo bikongorwa n’umuriro ku gicaniro gitambirwaho ibitambo bikongorwa n’umuriro, bakurikije ibintu byose byanditse mu mategeko Yehova yategetse Abisirayeli.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 2:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 dore ngiye kubaka+ inzu izitirirwa izina+ rya Yehova Imana yanjye nyeze+ ibe iye, maze njye nosereza imbere ye imibavu ihumura neza,+ iyo nzu ihoremo imigati yo kugerekeranya,+ kandi nzajya ntamba ibitambo bikongorwa n’umuriro mu gitondo na nimugoroba,+ ku masabato+ no ku mboneko z’ukwezi+ no mu gihe cy’iminsi mikuru+ ya Yehova Imana yacu. Ibyo bizakorwa iteka ryose+ muri Isirayeli.

  • 2 Ibyo ku Ngoma 13:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Buri gitondo na buri mugoroba+ bosereza Yehova ibitambo bikongorwa n’umuriro n’imibavu ihumura neza.+ Imigati yo kugerekeranya iri ku meza akozwe muri zahabu itunganyijwe,+ kandi hari n’igitereko cy’amatara+ gicuzwe muri zahabu n’amatara yacyo yaka buri mugoroba.+ Dukora ibyo Yehova Imana yacu yadutegetse,+ ariko mwe mwaramutaye.+

  • Daniyeli 9:27
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 27 “Azakomeza isezerano*+ yagiranye na benshi rimare icyumweru kimwe;+ icyo cyumweru nikigera hagati, azahagarika ibitambo n’amaturo.+

      “Umurimbuzi azaza ku ibaba ry’ibiteye ishozi,+ kandi ibyemejwe bizakomeza kugera no ku habaye amatongo kugeza hatsembweho.”+

  • Abaheburayo 7:27
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 27 Nk’uko abatambyi bakuru babigenza, we ntakeneye gutamba ibitambo buri munsi,+ ngo abanze atambire ibyaha bye,+ hanyuma ngo abone gutambira ibyaha by’abandi,+ (ibyo yabikoze rimwe+ na rizima ubwo yitangaga+ ubwe;)

  • Abaheburayo 10:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Byongeye kandi, buri mutambyi ajya mu mwanya we+ uko bwije n’uko bukeye,+ kugira ngo akorere abantu kandi atange bya bitambo bitambwa kenshi, kuko bidashobora rwose gukuraho ibyaha burundu.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze