ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 17:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Ntibazongere gutambira ibitambo byabo abadayimoni,*+ abo basambana na bo.+ Iryo rizababere itegeko ry’ibihe bitarondoreka, mu bihe byanyu byose.”’

  • Gutegeka kwa Kabiri 31:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Yehova abwira Mose ati “dore ugiye gupfa usange ba sokuruza.+ Aba bantu bazahaguruka+ basambane n’imana z’amahanga zo mu gihugu bagiye kujyamo,+ imana zizaba ziri muri bo, kandi rwose bazanta,+ bice isezerano nagiranye na bo.+

  • Abacamanza 2:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Ariko ntibumviraga n’abacamanza babo, ahubwo basambanaga+ n’izindi mana+ bakazunamira. Bateshutse vuba bava mu nzira ba sekuruza bagenderagamo bumvira amategeko ya Yehova.+ Ntibari bameze nka ba sekuruza.

  • Abacamanza 8:33
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 33 Gideyoni akimara gupfa, Abisirayeli bongera gusenga* Bayali,+ bishyiriraho Bayali-Beriti ngo ibe imana yabo.+

  • Yeremiya 3:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Yishoye mu busambanyi bitewe n’ubupfayongo bwe, nuko akomeza guhumanya igihugu+ asambana n’ibiti n’amabuye.+

  • Ezekiyeli 6:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Abanyu barokotse bazanyibukira mu mahanga bazaba barajyanywemo ari imbohe,+ kuko nashegeshwe n’umutima wabo wantaye+ ukishora mu busambanyi, n’amaso yabo yishora mu busambanyi yiruka inyuma y’ibigirwamana byabo biteye ishozi.+ Kandi mu maso yabo bazagaragaza ko bazinutswe bitewe n’ibibi bishoyemo mu bintu byose byangwa urunuka bakoze.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze