Intangiriro 15:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Nuko Imana itangira kubwira Aburamu iti “umenye udashidikanya ko urubyaro rwawe ruzaba abimukira mu gihugu kitari icyabo,+ kandi abo muri icyo gihugu bazabagira abacakara, kandi bazabababaza mu gihe cy’imyaka magana ane.+ Kuva 3:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Yehova arongera ati “nabonye rwose akababaro k’ubwoko bwanjye buri muri Egiputa, kandi numvise gutaka kwabo batakishwa n’ababakoresha uburetwa, kuko nzi neza imibabaro yabo.+ Kubara 20:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Ba sogokuruza baramanutse bajya muri Egiputa,+ tuhamara igihe kirekire.+ Ariko Abanyegiputa batugirira nabi, twe na ba sogokuruza.+ Gutegeka kwa Kabiri 26:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Abanyegiputa batugirira nabi, baratubabaza kandi badukoresha uburetwa bukomeye.+ Ibyakozwe 7:34 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 34 Nabonye rwose ukuntu ubwoko bwanjye buri muri Egiputa burengana,+ kandi numvise gusuhuza umutima kwabwo,+ none manuwe no kubukiza.+ None rero, ngwino ngutume muri Egiputa.’+
13 Nuko Imana itangira kubwira Aburamu iti “umenye udashidikanya ko urubyaro rwawe ruzaba abimukira mu gihugu kitari icyabo,+ kandi abo muri icyo gihugu bazabagira abacakara, kandi bazabababaza mu gihe cy’imyaka magana ane.+
7 Yehova arongera ati “nabonye rwose akababaro k’ubwoko bwanjye buri muri Egiputa, kandi numvise gutaka kwabo batakishwa n’ababakoresha uburetwa, kuko nzi neza imibabaro yabo.+
15 Ba sogokuruza baramanutse bajya muri Egiputa,+ tuhamara igihe kirekire.+ Ariko Abanyegiputa batugirira nabi, twe na ba sogokuruza.+
34 Nabonye rwose ukuntu ubwoko bwanjye buri muri Egiputa burengana,+ kandi numvise gusuhuza umutima kwabwo,+ none manuwe no kubukiza.+ None rero, ngwino ngutume muri Egiputa.’+