Kuva 1:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Nuko babashyiriraho abatware bo kubakoresha imirimo y’agahato, kugira ngo babakandamize babahekesha imitwaro,+ kandi bubaka imigi ngo ibe ibigega bya Farawo, ari yo Pitomu na Ramesesi.+ Kuva 1:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Babakoresha uburetwa bukaze bwo gukura ibumba+ no kubumba amatafari, n’ubundi buretwa bwose bwo gukora mu mirima,+ batuma ubuzima bubasharirira. Ni koko, babagize abacakara babatwaza igitugu, babakoresha uburetwa bw’uburyo bwose.+ Gutegeka kwa Kabiri 26:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Abanyegiputa batugirira nabi, baratubabaza kandi badukoresha uburetwa bukomeye.+ Ibyakozwe 7:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Uwo yakoresheje amayeri kugira ngo arwanye ubwoko bwacu,+ kandi arenganya ababyeyi abahatira guta impinja zabo kugira ngo zitabaho.+
11 Nuko babashyiriraho abatware bo kubakoresha imirimo y’agahato, kugira ngo babakandamize babahekesha imitwaro,+ kandi bubaka imigi ngo ibe ibigega bya Farawo, ari yo Pitomu na Ramesesi.+
14 Babakoresha uburetwa bukaze bwo gukura ibumba+ no kubumba amatafari, n’ubundi buretwa bwose bwo gukora mu mirima,+ batuma ubuzima bubasharirira. Ni koko, babagize abacakara babatwaza igitugu, babakoresha uburetwa bw’uburyo bwose.+
19 Uwo yakoresheje amayeri kugira ngo arwanye ubwoko bwacu,+ kandi arenganya ababyeyi abahatira guta impinja zabo kugira ngo zitabaho.+