46 Uyu munsi Yehova arakungabiza+ nkwice nguce umutwe. Uyu munsi ndagaburira ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa zo ku isi+ intumbi z’ingabo z’Abafilisitiya, kandi abantu bo ku isi bose bazamenya ko muri Isirayeli hari Imana y’ukuri.+
28 Umuntu w’Imana y’ukuri+ araza abwira umwami wa Isirayeli ati “Yehova aravuze ati ‘kubera ko Abasiriya bavuze bati “Yehova ni Imana yo mu misozi si Imana yo mu bibaya,” nzahana iriya mbaga yose mu maboko yanyu,+ mumenye ko ndi Yehova.’ ”+
30 ‘Zizamenya ko jyewe Yehova Imana yazo ndi kumwe na zo,+ kandi ko na zo ari ubwoko bwanjye, inzu ya Isirayeli,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”’+