ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kubara 14:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Ariko muramenye ntimwigomeke kuri Yehova.+ Ntimutinye abantu bo muri icyo gihugu,+ kuko tuzabarya nk’umugati. Ntibafite ikibakingira,+ kandi Yehova ari kumwe natwe.+ Ntimubatinye.”+

  • Gutegeka kwa Kabiri 20:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 ababwire ati ‘Isirayeli we, tega amatwi: dore uyu munsi ugiye kurwana n’abanzi bawe. Imitima yanyu ntishye ubwoba,+ ntimubatinye ngo mukwire imishwaro cyangwa ngo batume muhinda umushyitsi,+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 20:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 Aravuga ati “nimutege amatwi mwa Bayuda mwese mwe, baturage b’i Yerusalemu, nawe Mwami Yehoshafati! Yehova arababwiye ati ‘ntimutinye+ cyangwa ngo mukurwe umutima n’iyi mbaga y’abantu benshi, kuko urugamba atari urwanyu ahubwo ari urw’Imana.+

  • Zab. 27:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 27 Yehova ni urumuri rwanjye+ n’agakiza kanjye.+

      Nzatinya nde?+

      Yehova ni igihome gikingira ubuzima bwanjye.+

      Ni nde uzantera ubwoba?+

  • Zab. 46:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 46 Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu,+

      Ni umufasha uhora witeguye kuboneka mu gihe cy’amakuba.+

  • Yesaya 41:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Ntutinye kuko ndi kumwe nawe.+ Ntukebaguze kuko ndi Imana yawe.+ Nzagukomeza,+ kandi nzagufasha by’ukuri.+ Nzakuramiza ukuboko kwanjye kw’iburyo+ gukiranuka.’+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze