Kuva 17:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Abantu bakomeza kugira inyota kandi bakomeza kwitotombera Mose bavuga bati “kuki wadukuye muri Egiputa? Ese kwari ukugira ngo utwicishe inyota, twe n’abana bacu n’amatungo yacu?”+ Kubara 16:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Ibyo wadukoreye birahagije! Wadukuye mu gihugu gitemba amata n’ubuki kugira ngo utwicire mu butayu,+ none urashaka no kwigira umutware wacu?+ Gutegeka kwa Kabiri 8:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Yakwigishije kwicisha bugufi, arakureka wicwa n’inzara,+ akugaburira manu+ utigeze umenya, yaba wowe cyangwa ba sokuruza, kugira ngo akwigishe ko umuntu adatungwa n’ibyokurya gusa, ahubwo ko atungwa n’ijambo ryose riva mu kanwa ka Yehova.+ Amaganya 4:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Abishwe n’inkota bapfuye neza+ kurusha abishwe n’inzara,+ Kuko abanyenzara bazonzwe bakamera nk’abasogoswe bitewe no kubura umwero wo mu murima.
3 Abantu bakomeza kugira inyota kandi bakomeza kwitotombera Mose bavuga bati “kuki wadukuye muri Egiputa? Ese kwari ukugira ngo utwicishe inyota, twe n’abana bacu n’amatungo yacu?”+
13 Ibyo wadukoreye birahagije! Wadukuye mu gihugu gitemba amata n’ubuki kugira ngo utwicire mu butayu,+ none urashaka no kwigira umutware wacu?+
3 Yakwigishije kwicisha bugufi, arakureka wicwa n’inzara,+ akugaburira manu+ utigeze umenya, yaba wowe cyangwa ba sokuruza, kugira ngo akwigishe ko umuntu adatungwa n’ibyokurya gusa, ahubwo ko atungwa n’ijambo ryose riva mu kanwa ka Yehova.+
9 Abishwe n’inkota bapfuye neza+ kurusha abishwe n’inzara,+ Kuko abanyenzara bazonzwe bakamera nk’abasogoswe bitewe no kubura umwero wo mu murima.