3 Abisirayeli bakomeza kubabwira bati “iyaba ukuboko kwa Yehova kwaratwiciye+ mu gihugu cya Egiputa igihe twicaraga ku nkono z’inyama,+ igihe twaryaga imigati tugahaga, kuko mwadukuyeyo mukatuzana muri ubu butayu kugira ngo mwicishe inzara iri teraniro ryose.”+