Kubara 20:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 “fata inkoni yawe,+ maze wowe na Aroni umuvandimwe wawe mukoranye iteraniro, mubwirire urutare imbere yaryo ruvemo amazi. Mukurire abagize iteraniro amazi mu rutare, muyabahe bayanywe, buhire n’amatungo yabo.”+ Gutegeka kwa Kabiri 8:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 akakunyuza mu butayu bunini buteye ubwoba,+ burimo inzoka z’ubumara+ na sikorupiyo, ku butaka bukakaye butagira amazi, akakuvanira amazi mu rutare rukomeye,+ Nehemiya 9:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Barashonje ubaha ibyokurya bivuye mu ijuru,+ bagize inyota ubaha amazi yo kunywa uyakuye mu rutare,+ maze urababwira ngo bagende+ bigarurire igihugu warahiye ko uzabaha, ukabirahira uzamuye ukuboko kwawe.+ Zab. 78:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Yasatuye ibitare mu butayu,+Kugira ngo ibahe amazi yo kunywa menshi nk’ay’imuhengeri.+ Zab. 105:41 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 41 Yafunguye urutare amazi atangira kududubiza,+Atemba nk’uruzi+ mu turere tutagira amazi. Zab. 114:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Yo ihindura urutare mo ikidendezi cy’amazi gikikijwe n’urubingo,+N’urutare rukomeye ikaruhinduramo isoko y’amazi.+ Yesaya 48:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Igihe yabanyuzaga mu butayu+ ntibigeze bagira inyota.+ Yabavuburiye amazi mu rutare, asatura urutare kugira ngo amazi adudubize.”+ 1 Abakorinto 10:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 kandi ko bose banyoye ibyokunywa bimwe bivuye ku Mana.+ Bose banywaga amazi y’urutare+ rwo mu buryo bw’umwuka rwabakurikiraga, kandi urwo rutare+ rwashushanyaga Kristo.+
8 “fata inkoni yawe,+ maze wowe na Aroni umuvandimwe wawe mukoranye iteraniro, mubwirire urutare imbere yaryo ruvemo amazi. Mukurire abagize iteraniro amazi mu rutare, muyabahe bayanywe, buhire n’amatungo yabo.”+
15 akakunyuza mu butayu bunini buteye ubwoba,+ burimo inzoka z’ubumara+ na sikorupiyo, ku butaka bukakaye butagira amazi, akakuvanira amazi mu rutare rukomeye,+
15 Barashonje ubaha ibyokurya bivuye mu ijuru,+ bagize inyota ubaha amazi yo kunywa uyakuye mu rutare,+ maze urababwira ngo bagende+ bigarurire igihugu warahiye ko uzabaha, ukabirahira uzamuye ukuboko kwawe.+
8 Yo ihindura urutare mo ikidendezi cy’amazi gikikijwe n’urubingo,+N’urutare rukomeye ikaruhinduramo isoko y’amazi.+
21 Igihe yabanyuzaga mu butayu+ ntibigeze bagira inyota.+ Yabavuburiye amazi mu rutare, asatura urutare kugira ngo amazi adudubize.”+
4 kandi ko bose banyoye ibyokunywa bimwe bivuye ku Mana.+ Bose banywaga amazi y’urutare+ rwo mu buryo bw’umwuka rwabakurikiraga, kandi urwo rutare+ rwashushanyaga Kristo.+