Gutegeka kwa Kabiri 4:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 “Icyo gihe mwigiye hafi muhagarara munsi y’umusozi. Uwo musozi waragurumanaga, ibirimi by’umuriro bikagera mu kirere; wariho umwijima w’icuraburindi n’igicu cyijimye.+ Gutegeka kwa Kabiri 5:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 “Ayo Mategeko yose Yehova yayabwiriye iteraniro ryanyu ryose ku musozi ari hagati mu muriro,+ mu gicu no mu mwijima w’icuraburindi, ayavuga mu ijwi riranguruye kandi nta kindi yongeyeho. Hanyuma ayandika ku bisate bibiri by’amabuye arabimpa.+ Zab. 68:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Isi yaratigise,+N’ijuru rirajojoba bitewe n’Imana;+ Umusozi wa Sinayi na wo uratigita bitewe n’Imana,+ ari yo Mana ya Isirayeli.+ Zab. 104:32 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 32 Areba isi igahinda umushyitsi,+Yakora ku misozi igacumba umwotsi.+
11 “Icyo gihe mwigiye hafi muhagarara munsi y’umusozi. Uwo musozi waragurumanaga, ibirimi by’umuriro bikagera mu kirere; wariho umwijima w’icuraburindi n’igicu cyijimye.+
22 “Ayo Mategeko yose Yehova yayabwiriye iteraniro ryanyu ryose ku musozi ari hagati mu muriro,+ mu gicu no mu mwijima w’icuraburindi, ayavuga mu ijwi riranguruye kandi nta kindi yongeyeho. Hanyuma ayandika ku bisate bibiri by’amabuye arabimpa.+
8 Isi yaratigise,+N’ijuru rirajojoba bitewe n’Imana;+ Umusozi wa Sinayi na wo uratigita bitewe n’Imana,+ ari yo Mana ya Isirayeli.+