Kuva 19:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Yehova abwira Mose ati “dore ndaza aho uri ndi mu gicu cyijimye+ kugira ngo nimvugana nawe+ abantu bumve maze bazahore bakwizera.”+ Hanyuma Mose abwira Yehova amagambo abantu bavuze. Kuva 19:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Nuko umusozi wose wa Sinayi ucumba umwotsi+ bitewe n’uko Yehova yawumanukiyeho ari mu muriro.+ Umwotsi wawo ukomeza kuzamuka umeze nk’umwotsi w’itanura,+ kandi uwo musozi wose waratigitaga cyane.+ Gutegeka kwa Kabiri 4:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Yehova yatangiye kubavugisha ari hagati muri uwo muriro.+ Mwumvaga amajwi ariko ntihagire ishusho+ y’ikintu icyo ari cyo cyose mubona; mwumvaga ijwi gusa.+
9 Yehova abwira Mose ati “dore ndaza aho uri ndi mu gicu cyijimye+ kugira ngo nimvugana nawe+ abantu bumve maze bazahore bakwizera.”+ Hanyuma Mose abwira Yehova amagambo abantu bavuze.
18 Nuko umusozi wose wa Sinayi ucumba umwotsi+ bitewe n’uko Yehova yawumanukiyeho ari mu muriro.+ Umwotsi wawo ukomeza kuzamuka umeze nk’umwotsi w’itanura,+ kandi uwo musozi wose waratigitaga cyane.+
12 Yehova yatangiye kubavugisha ari hagati muri uwo muriro.+ Mwumvaga amajwi ariko ntihagire ishusho+ y’ikintu icyo ari cyo cyose mubona; mwumvaga ijwi gusa.+