Abalewi 19:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 “‘Nimusarura imyaka yeze mu gihugu cyanyu, ntimugasarure imyaka yo ku mbibi z’imirima yanyu ngo muyimareho, kandi ntimuzahumbe ibizaba byarasigaye.+ Gutegeka kwa Kabiri 24:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 “Nusarura imyaka yo mu murima wawe,+ ukibagirirwa umuba mu murima wawe, ntuzasubire inyuma ngo uwutore. Uzawusigire umwimukira, imfubyi n’umupfakazi,+ kugira ngo Yehova Imana yawe aguhe umugisha mu byo ukora byose.+ Rusi 2:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Rusi aragenda, ajya mu murima atangira guhumba akurikiye abasaruzi.+ Uwo murima wari uwa Bowazi,+ wo mu muryango wa Elimeleki,+ ariko Rusi we ntiyari abizi.
9 “‘Nimusarura imyaka yeze mu gihugu cyanyu, ntimugasarure imyaka yo ku mbibi z’imirima yanyu ngo muyimareho, kandi ntimuzahumbe ibizaba byarasigaye.+
19 “Nusarura imyaka yo mu murima wawe,+ ukibagirirwa umuba mu murima wawe, ntuzasubire inyuma ngo uwutore. Uzawusigire umwimukira, imfubyi n’umupfakazi,+ kugira ngo Yehova Imana yawe aguhe umugisha mu byo ukora byose.+
3 Rusi aragenda, ajya mu murima atangira guhumba akurikiye abasaruzi.+ Uwo murima wari uwa Bowazi,+ wo mu muryango wa Elimeleki,+ ariko Rusi we ntiyari abizi.