ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 15:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Ntukabure kugira icyo umuha,+ kandi uzamuhe udafite akangononwa mu mutima wawe, kuko ibyo bizatuma Yehova Imana yawe aguha umugisha mu byo ukora byose no mu mishinga yawe yose.+

  • Imigani 11:24
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 Habaho umuntu utanga atitangiriye itama nyamara agakomeza kugwiza ibintu;+ nanone habaho umuntu wifata ntatange ibikwiriye, ariko bimutera ubukene gusa.+

  • Imigani 14:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 Uhinyura mugenzi we aba akoze icyaha,+ ariko hahirwa ugirira neza imbabare.+

  • Imigani 19:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Ugiriye neza uworoheje aba agurije Yehova,+ kandi azamwitura iyo neza.+

  • Luka 6:38
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 38 Mugire akamenyero ko gutanga, namwe muzahabwa.+ Bazabasukira mu binyita by’imyenda yanyu urugero rukwiriye, rutsindagiye, rucugushije kandi rusesekaye, kuko urugero mugeramo ari rwo namwe bazabagereramo.”+

  • 2 Abakorinto 9:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Ariko ku birebana n’ibyo, ubiba bike+ na we azasarura bike, kandi ubiba byinshi+ na we azasarura byinshi.

  • 1 Yohana 3:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Ariko umuntu wese ufite ubutunzi bwo muri iyi si+ akabona umuvandimwe we akennye,+ maze akanga kumugaragariza impuhwe,+ urukundo rw’Imana rwaguma muri we rute?+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze