Imigani 11:24 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 24 Habaho umuntu utanga atitangiriye itama nyamara agakomeza kugwiza ibintu;+ nanone habaho umuntu wifata ntatange ibikwiriye, ariko bimutera ubukene gusa.+ Imigani 21:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Umuntu wese wiziba amatwi kugira ngo atumva gutaka k’uworoheje,+ na we azataka abure umutabara.+ Imigani 28:27 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 27 Uha umukene ntazakena,+ ariko umwima amaso azavumwa imivumo myinshi.+ Matayo 5:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 “Hahirwa abanyambabazi,+ kuko bazazigirirwa. Matayo 10:41 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 41 Umuntu wakira umuhanuzi kubera ko ari umuhanuzi, azahabwa ingororano y’umuhanuzi,+ kandi umuntu wakira umukiranutsi kubera ko ari umukiranutsi, azahabwa ingororano y’umukiranutsi.+ Abaheburayo 6:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwagaragaje ko mukunze izina ryayo,+ kuko mwakoreraga abera+ kandi mukaba mugikomeza kubakorera. Yakobo 2:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 kuko umuntu utagira imbabazi azacirwa urubanza nta mbabazi.+ Imbabazi zitsinda urubanza, zikarwishima hejuru.
24 Habaho umuntu utanga atitangiriye itama nyamara agakomeza kugwiza ibintu;+ nanone habaho umuntu wifata ntatange ibikwiriye, ariko bimutera ubukene gusa.+
41 Umuntu wakira umuhanuzi kubera ko ari umuhanuzi, azahabwa ingororano y’umuhanuzi,+ kandi umuntu wakira umukiranutsi kubera ko ari umukiranutsi, azahabwa ingororano y’umukiranutsi.+
10 Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwagaragaje ko mukunze izina ryayo,+ kuko mwakoreraga abera+ kandi mukaba mugikomeza kubakorera.
13 kuko umuntu utagira imbabazi azacirwa urubanza nta mbabazi.+ Imbabazi zitsinda urubanza, zikarwishima hejuru.