ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 15:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 “Umwe mu bavandimwe bawe nakenera muri mwe, muri umwe mu migi yo mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha, ntuzinangire umutima cyangwa ngo ureke kuramburira ikiganza umuvandimwe wawe ukennye.+

  • Zab. 41:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 41 Hahirwa uwita ku woroheje.+

      Ku munsi w’amakuba Yehova azamukiza.+

  • Imigani 14:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 Uhinyura mugenzi we aba akoze icyaha,+ ariko hahirwa ugirira neza imbabare.+

  • Imigani 19:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Ugiriye neza uworoheje aba agurije Yehova,+ kandi azamwitura iyo neza.+

  • Imigani 22:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Urebana impuhwe azabona imigisha, kuko yahaye uworoheje ibyokurya.+

  • Yesaya 58:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Mbese si ukugabana umugati wawe n’ushonje,+ ukazana imbabare itagira aho iba ukayishyira mu nzu yawe,+ wabona umuntu wambaye ubusa ukamuha icyo kwambara,+ kandi ntiwirengagize bene wanyu?+

  • 2 Abakorinto 9:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Ariko ku birebana n’ibyo, ubiba bike+ na we azasarura bike, kandi ubiba byinshi+ na we azasarura byinshi.

  • Abaheburayo 13:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Byongeye kandi, ntimukibagirwe gukora ibyiza+ no gusangira n’abandi, kuko ibitambo bimeze bityo ari byo bishimisha Imana rwose.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze