Gutegeka kwa Kabiri 15:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Icyakora, ntihazagire umuntu ukena ari muri mwe, kuko Yehova azaguhera umugisha+ mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha ho gakondo ukacyigarurira+ Gutegeka kwa Kabiri 24:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 “Nusarura imyaka yo mu murima wawe,+ ukibagirirwa umuba mu murima wawe, ntuzasubire inyuma ngo uwutore. Uzawusigire umwimukira, imfubyi n’umupfakazi,+ kugira ngo Yehova Imana yawe aguhe umugisha mu byo ukora byose.+ Zab. 41:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 41 Hahirwa uwita ku woroheje.+Ku munsi w’amakuba Yehova azamukiza.+ Imigani 22:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Urebana impuhwe azabona imigisha, kuko yahaye uworoheje ibyokurya.+ Yesaya 32:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Umunyabuntu we atanga inama yo kugira ubuntu, kandi akomeza guharanira kugira ubuntu.+ 2 Abakorinto 9:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Byongeye kandi, Imana ishobora kubagwiriza ubuntu bwayo bwose butagereranywa, kugira ngo nubwo buri gihe muba mufite ibibahagije muri byose, mushobore no kugira ibikenewe byose ngo mukore umurimo mwiza wose.+
4 Icyakora, ntihazagire umuntu ukena ari muri mwe, kuko Yehova azaguhera umugisha+ mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha ho gakondo ukacyigarurira+
19 “Nusarura imyaka yo mu murima wawe,+ ukibagirirwa umuba mu murima wawe, ntuzasubire inyuma ngo uwutore. Uzawusigire umwimukira, imfubyi n’umupfakazi,+ kugira ngo Yehova Imana yawe aguhe umugisha mu byo ukora byose.+
8 Byongeye kandi, Imana ishobora kubagwiriza ubuntu bwayo bwose butagereranywa, kugira ngo nubwo buri gihe muba mufite ibibahagije muri byose, mushobore no kugira ibikenewe byose ngo mukore umurimo mwiza wose.+