Kuva 20:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 “Ntugakoreshe izina rya Yehova Imana yawe mu buryo budakwiriye,+ kuko Yehova atazabura guhana umuntu wese ukoresha izina rye mu buryo budakwiriye.+ Kuva 21:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 “Umuntu navuma se cyangwa nyina ntakabure kwicwa.+ Kuva 22:28 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 28 “Ntukavume Imana+ cyangwa umutware wo mu bwoko bwawe.+ Abalewi 19:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Ntimukarahire izina ryanjye mubeshya,+ kugira ngo udashyira ikizinga ku izina ry’Imana yawe. Ndi Yehova. Yesaya 8:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Buri wese azanyura mu gihugu yihebye kandi ashonje.+ Kubera ko azaba ashonje kandi arakaye, azavuma umwami we n’Imana ye,+ kandi azararama yitegereze hejuru, Ibyahishuwe 16:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Abantu botswa n’ubushyuhe bwinshi, ariko batuka izina+ ry’Imana ifite ububasha+ kuri ibyo byago, kandi ntibihana ngo bayisingize.+
7 “Ntugakoreshe izina rya Yehova Imana yawe mu buryo budakwiriye,+ kuko Yehova atazabura guhana umuntu wese ukoresha izina rye mu buryo budakwiriye.+
12 Ntimukarahire izina ryanjye mubeshya,+ kugira ngo udashyira ikizinga ku izina ry’Imana yawe. Ndi Yehova.
21 Buri wese azanyura mu gihugu yihebye kandi ashonje.+ Kubera ko azaba ashonje kandi arakaye, azavuma umwami we n’Imana ye,+ kandi azararama yitegereze hejuru,
9 Abantu botswa n’ubushyuhe bwinshi, ariko batuka izina+ ry’Imana ifite ububasha+ kuri ibyo byago, kandi ntibihana ngo bayisingize.+