Gutegeka kwa Kabiri 28:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Yehova azagukingurira ikigega cye cyiza, ari cyo juru, agushe imvura mu gihugu cyawe mu gihe cyayo,+ ahe umugisha ibyo ukora byose.+ Uzaguriza amahanga menshi ariko wowe ntuzakenera kuguza.+ Yesaya 30:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 Na we azabavubira imvura yo kuhira imbuto zanyu mwateye mu butaka,+ kandi abahe umugati uva mu butaka, umugati uzaba ukungahaye, wuzuye intungamubiri.+ Icyo gihe amatungo yanyu azarisha mu rwuri rugari.+ Ezekiyeli 34:26 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 26 Nzazihindura umugisha zo n’uturere dukikije umusozi wanjye,+ kandi nzajya ngusha imvura nyinshi mu gihe cyayo. Hazagwa imvura nyinshi y’umugisha.+ Yoweli 2:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 Mwa bana ba Siyoni mwe, nimwishimire Yehova Imana yanyu munezerwe,+ kuko azabavubira imvura y’umuhindo mu rugero rukwiriye;+ azabagushiriza imvura nyinshi, imvura y’umuhindo n’iy’itumba nk’uko byahoze.+ Amosi 4:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 “‘Nabimye imvura igihe hari hasigaye amezi atatu gusa ngo musarure.+ Nagushije imvura mu mugi umwe, ariko sinayigusha mu wundi. Mu murima umwe hagwaga imvura, ariko mu wundi singushemo imvura, maze ubutaka bugakakara.+
12 Yehova azagukingurira ikigega cye cyiza, ari cyo juru, agushe imvura mu gihugu cyawe mu gihe cyayo,+ ahe umugisha ibyo ukora byose.+ Uzaguriza amahanga menshi ariko wowe ntuzakenera kuguza.+
23 Na we azabavubira imvura yo kuhira imbuto zanyu mwateye mu butaka,+ kandi abahe umugati uva mu butaka, umugati uzaba ukungahaye, wuzuye intungamubiri.+ Icyo gihe amatungo yanyu azarisha mu rwuri rugari.+
26 Nzazihindura umugisha zo n’uturere dukikije umusozi wanjye,+ kandi nzajya ngusha imvura nyinshi mu gihe cyayo. Hazagwa imvura nyinshi y’umugisha.+
23 Mwa bana ba Siyoni mwe, nimwishimire Yehova Imana yanyu munezerwe,+ kuko azabavubira imvura y’umuhindo mu rugero rukwiriye;+ azabagushiriza imvura nyinshi, imvura y’umuhindo n’iy’itumba nk’uko byahoze.+
7 “‘Nabimye imvura igihe hari hasigaye amezi atatu gusa ngo musarure.+ Nagushije imvura mu mugi umwe, ariko sinayigusha mu wundi. Mu murima umwe hagwaga imvura, ariko mu wundi singushemo imvura, maze ubutaka bugakakara.+