-
Abalewi 5:11Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
11 “‘Niba kandi adafite ubushobozi+ bwo kubona intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri, azazane kimwe cya cumi cya efa*+ y’ifu inoze kugira ngo kibe igitambo gitambirwa ibyaha cyo gutambira icyaha yakoze. Ntazagisukeho amavuta+ kandi ntazagishyireho ububani, kuko ari igitambo gitambirwa ibyaha.+
-
-
Abalewi 14:21Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
21 “Niba uwo muntu ari umukene+ akaba adafite ubushobozi bwo kubibona,+ azafate isekurume y’intama imwe ikiri nto yo gutamba ho igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha kugira ngo ibe ituro rizunguzwa maze imubere impongano, afate na kimwe cya cumi cya efa y’ifu inoze ivanze n’amavuta byo gutanga ho ituro ry’ibinyampeke na logi y’amavuta,
-