ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 17
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Abalewi 17:4

Impuzamirongo

  • +Lew 1:3; Gut 6:1; 12:21
  • +Lew 18:29; 20:2

Abalewi 17:5

Impuzamirongo

  • +2Bm 16:4; Ezk 20:28
  • +Gut 12:5, 18
  • +Lew 3:2; 7:11

Abalewi 17:6

Impuzamirongo

  • +Lew 3:8
  • +Lew 3:16; 7:31
  • +Lew 3:5; 4:31

Abalewi 17:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Lw 17:7

     Cyangwa “abadayimoni bameze nk’ihene.” Bishobora kuba byerekeza ku badayimoni cyangwa ku nyamaswa abantu babonaga bakibwira ko ari abadayimoni.

Impuzamirongo

  • +Gut 32:17; Yos 24:14; 2Ng 11:15; 1Kor 10:20
  • +Kuva 34:15; Lew 20:5; Gut 31:16; Yer 3:1; Ezk 23:8; Yak 4:4

Abalewi 17:8

Impuzamirongo

  • +Lew 1:3

Abalewi 17:9

Impuzamirongo

  • +Gut 12:6, 14
  • +Lew 17:4

Abalewi 17:10

Impuzamirongo

  • +Int 9:4; Lew 3:17; 7:26; 19:26; Gut 12:16; 1Sm 14:33; Ibk 15:29
  • +Lew 20:3; Zb 34:16; Yer 44:11; 1Pt 3:12

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, isomo 39

    Umunara w’Umurinzi,

    15/11/2014, p. 10-11

Abalewi 17:11

Impuzamirongo

  • +Int 9:4; Lew 17:14; Gut 12:23; 1Ng 11:19
  • +Lew 8:15; 16:18
  • +Mat 26:28; Mar 14:24; Rom 3:25; 5:9; Efe 1:7; Kol 1:20
  • +Heb 9:22; 13:12; 1Pt 1:2; 1Yh 1:7; Ibh 1:5

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Urukundo rw’Imana, p. 75

    Umunara w’Umurinzi,

    15/6/2004, p. 15-16

Abalewi 17:12

Impuzamirongo

  • +Kuva 12:49
  • +Int 9:4; Gut 12:23; 1Ng 11:19; Ibk 15:20, 29

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/6/2004, p. 15-16

Abalewi 17:13

Impuzamirongo

  • +Gut 12:16; 15:23
  • +Ezk 24:7

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Icyo Bibiliya itwigisha, p. 139

    Icyo Bibiliya yigisha, p. 129

    Umunara w’Umurinzi,

    15/6/2004, p. 15

    15/10/2000, p. 30-31

Abalewi 17:14

Impuzamirongo

  • +Lew 17:11; Gut 12:23
  • +Lew 17:10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya, ingingo 41

    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, isomo 39

Abalewi 17:15

Impuzamirongo

  • +Kuva 22:31; Gut 14:21
  • +Lew 11:40

Abalewi 17:16

Impuzamirongo

  • +Lew 7:18; Kub 19:20

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Lew. 17:4Lew 1:3; Gut 6:1; 12:21
Lew. 17:4Lew 18:29; 20:2
Lew. 17:52Bm 16:4; Ezk 20:28
Lew. 17:5Gut 12:5, 18
Lew. 17:5Lew 3:2; 7:11
Lew. 17:6Lew 3:8
Lew. 17:6Lew 3:16; 7:31
Lew. 17:6Lew 3:5; 4:31
Lew. 17:7Gut 32:17; Yos 24:14; 2Ng 11:15; 1Kor 10:20
Lew. 17:7Kuva 34:15; Lew 20:5; Gut 31:16; Yer 3:1; Ezk 23:8; Yak 4:4
Lew. 17:8Lew 1:3
Lew. 17:9Gut 12:6, 14
Lew. 17:9Lew 17:4
Lew. 17:10Int 9:4; Lew 3:17; 7:26; 19:26; Gut 12:16; 1Sm 14:33; Ibk 15:29
Lew. 17:10Lew 20:3; Zb 34:16; Yer 44:11; 1Pt 3:12
Lew. 17:11Int 9:4; Lew 17:14; Gut 12:23; 1Ng 11:19
Lew. 17:11Lew 8:15; 16:18
Lew. 17:11Mat 26:28; Mar 14:24; Rom 3:25; 5:9; Efe 1:7; Kol 1:20
Lew. 17:11Heb 9:22; 13:12; 1Pt 1:2; 1Yh 1:7; Ibh 1:5
Lew. 17:12Kuva 12:49
Lew. 17:12Int 9:4; Gut 12:23; 1Ng 11:19; Ibk 15:20, 29
Lew. 17:13Gut 12:16; 15:23
Lew. 17:13Ezk 24:7
Lew. 17:14Lew 17:11; Gut 12:23
Lew. 17:14Lew 17:10
Lew. 17:15Kuva 22:31; Gut 14:21
Lew. 17:15Lew 11:40
Lew. 17:16Lew 7:18; Kub 19:20
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
  • Soma mu Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya (nwt)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
Abalewi 17:1-16

Abalewi

17 Yehova abwira Mose ati 2 “bwira Aroni n’abahungu be n’Abisirayeli bose uti ‘ibi ni byo Yehova yategetse ati

3 “‘“Umuntu wese wo mu Bisirayeli ubagira ikimasa cyangwa isekurume y’intama ikiri nto cyangwa ihene mu nkambi, cyangwa akayibagira inyuma y’inkambi 4 ntayizane ku muryango w’ihema ry’ibonaniro+ ngo ayitambire Yehova ho igitambo imbere y’ihema rya Yehova, azagibwaho n’urubanza rw’amaraso. Uwo muntu aba amennye amaraso; azicwe akurwe mu bwoko bwe,+ 5 kugira ngo Abisirayeli batongera kujya babagira amatungo yabo mu gasozi,+ ahubwo bajye bayazanira Yehova ku muryango w’ihema ry’ibonaniro bayahe umutambyi.+ Bazayatambire Yehova ho ibitambo bisangirwa.+ 6 Umutambyi azaminjagire amaraso ku gicaniro+ cya Yehova ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, kandi azose urugimbu+ rube impumuro nziza icururutsa Yehova.+ 7 Ntibazongere gutambira ibitambo byabo abadayimoni,*+ abo basambana na bo.+ Iryo rizababere itegeko ry’ibihe bitarondoreka, mu bihe byanyu byose.”’

8 “Kandi ubabwire uti ‘umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli cyangwa umwimukira utuye muri mwe utamba igitambo gikongorwa n’umuriro+ cyangwa ikindi gitambo, 9 maze ntakizane ku muryango w’ihema ry’ibonaniro ngo agitambire Yehova,+ uwo muntu azicwe akurwe mu bwoko bwe.+

10 “‘Kandi umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli cyangwa umwimukira utuye muri mwe urya amaraso y’ubwoko bwose,+ nzahagurukira uwo muntu+ urya amaraso, kandi nzamwica mukure mu bwoko bwe. 11 Kuko ubugingo bw’ikiremwa cyose gifite ubuzima buba mu maraso,+ kandi nayabashyiriye ku gicaniro ngo ababere impongano.+ Amaraso+ ni yo ababera impongano,+ kuko ubugingo buba muri yo. 12 Ni yo mpamvu nabwiye Abisirayeli nti “ntihakagire umuntu wo muri mwe urya amaraso. Kandi ntihakagire umwimukira utuye muri mwe+ urya amaraso.”+

13 “‘Umuntu wese wo mu Bisirayeli cyangwa umwimukira utuye muri mwe uzajya guhiga agafata inyamaswa cyangwa ikiguruka kiribwa, azavushe amaraso yacyo+ ayatwikirize umukungugu.+ 14 Ubugingo bw’ikiremwa cyose gifite ubuzima ni amaraso yacyo; ubugingo buba mu maraso. Ni yo mpamvu nabwiye Abisirayeli nti “ntimukarye amaraso y’ikiremwa cyose gifite ubuzima, kuko ubugingo bw’ikiremwa cyose gifite ubuzima ari amaraso yacyo.+ Umuntu wese uzayarya azicwe.”+ 15 Umuntu wese uzarya itungo ryipfushije cyangwa iryatanyaguwe n’inyamaswa,+ yaba kavukire cyangwa umwimukira, azamese imyenda ye kandi yiyuhagire; azaba ahumanye kugeza nimugoroba,+ maze abone guhumanuka. 16 Ariko natayimesa kandi ntiyiyuhagire, azaryozwa icyaha cye.’”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze