ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 21
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Abalewi 21:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Lw 21:1

     Abatambyi bashoboraga kwandura baramutse bakoze ku ntumbi cyangwa bakaririra uwapfuye.

Impuzamirongo

  • +Kub 19:14

Abalewi 21:5

Impuzamirongo

  • +Gut 14:1; Yes 15:2; Ezk 44:20
  • +Lew 19:27; Yer 48:37
  • +Lew 19:28; 1Bm 18:28; Yer 16:6

Abalewi 21:6

Impuzamirongo

  • +Kuva 29:44; Lew 10:3; Ezr 8:28
  • +Lew 18:21; 19:12; 22:32
  • +Lew 3:11; Mal 1:7
  • +Yes 52:11; 1Pt 1:16

Abalewi 21:7

Impuzamirongo

  • +Ezk 44:22
  • +Lew 19:29
  • +Gut 24:1; Mat 19:8

Abalewi 21:8

Impuzamirongo

  • +Kuva 28:41; Lew 20:8; 1Kor 6:11; Heb 9:13
  • +Lew 11:44
  • +Kuva 28:36; Lew 11:45; 20:7; Yes 43:15

Abalewi 21:9

Impuzamirongo

  • +Int 38:24; Lew 20:14

Abalewi 21:10

Impuzamirongo

  • +Lew 8:12; Kub 35:25; Zb 133:2
  • +Kuva 28:2; 29:29; Lew 16:32
  • +Lew 10:6
  • +Int 37:34

Abalewi 21:11

Impuzamirongo

  • +Kub 6:7; 19:11, 14

Abalewi 21:12

Impuzamirongo

  • +Lew 10:7; 21:23
  • +Lew 8:12; Luka 4:18; Ibk 10:38

Abalewi 21:13

Impuzamirongo

  • +Ezk 44:22; 2Kor 11:2; Ibh 14:4

Abalewi 21:15

Impuzamirongo

  • +Ezr 9:2
  • +1Ts 5:23; 2Ts 2:13

Abalewi 21:17

Impuzamirongo

  • +Lew 22:21; Rom 12:1; Efe 5:27; Heb 7:26; Ibh 14:5
  • +Lew 3:11; Kub 16:5

Abalewi 21:18

Impuzamirongo

  • +Lew 22:23

Abalewi 21:20

Impuzamirongo

  • +Lew 22:24; Gut 23:1

Abalewi 21:21

Impuzamirongo

  • +Lew 2:2
  • +Lew 22:25

Abalewi 21:22

Impuzamirongo

  • +Lew 2:10; 6:16; 24:9; Kub 18:9
  • +Lew 22:10; Kub 18:19

Abalewi 21:23

Impuzamirongo

  • +Kuva 30:6; Heb 10:20
  • +Kuva 38:1
  • +Lew 21:17
  • +Kuva 25:8; Lew 21:12
  • +Kuva 28:41

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Lew. 21:1Kub 19:14
Lew. 21:5Gut 14:1; Yes 15:2; Ezk 44:20
Lew. 21:5Lew 19:27; Yer 48:37
Lew. 21:5Lew 19:28; 1Bm 18:28; Yer 16:6
Lew. 21:6Kuva 29:44; Lew 10:3; Ezr 8:28
Lew. 21:6Lew 18:21; 19:12; 22:32
Lew. 21:6Lew 3:11; Mal 1:7
Lew. 21:6Yes 52:11; 1Pt 1:16
Lew. 21:7Ezk 44:22
Lew. 21:7Lew 19:29
Lew. 21:7Gut 24:1; Mat 19:8
Lew. 21:8Kuva 28:41; Lew 20:8; 1Kor 6:11; Heb 9:13
Lew. 21:8Lew 11:44
Lew. 21:8Kuva 28:36; Lew 11:45; 20:7; Yes 43:15
Lew. 21:9Int 38:24; Lew 20:14
Lew. 21:10Lew 8:12; Kub 35:25; Zb 133:2
Lew. 21:10Kuva 28:2; 29:29; Lew 16:32
Lew. 21:10Lew 10:6
Lew. 21:10Int 37:34
Lew. 21:11Kub 6:7; 19:11, 14
Lew. 21:12Lew 10:7; 21:23
Lew. 21:12Lew 8:12; Luka 4:18; Ibk 10:38
Lew. 21:13Ezk 44:22; 2Kor 11:2; Ibh 14:4
Lew. 21:15Ezr 9:2
Lew. 21:151Ts 5:23; 2Ts 2:13
Lew. 21:17Lew 22:21; Rom 12:1; Efe 5:27; Heb 7:26; Ibh 14:5
Lew. 21:17Lew 3:11; Kub 16:5
Lew. 21:18Lew 22:23
Lew. 21:20Lew 22:24; Gut 23:1
Lew. 21:21Lew 2:2
Lew. 21:21Lew 22:25
Lew. 21:22Lew 2:10; 6:16; 24:9; Kub 18:9
Lew. 21:22Lew 22:10; Kub 18:19
Lew. 21:23Kuva 30:6; Heb 10:20
Lew. 21:23Kuva 38:1
Lew. 21:23Lew 21:17
Lew. 21:23Kuva 25:8; Lew 21:12
Lew. 21:23Kuva 28:41
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
  • Soma mu Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya (nwt)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
Abalewi 21:1-24

Abalewi

21 Yehova yongera kubwira Mose ati “vugana n’abatambyi bene Aroni ubabwire uti ‘ntihakagire uwiyandurisha* intumbi y’umuntu wo mu bwoko bwe.+ 2 Ariko mwene wabo wa bugufi, yaba nyina cyangwa se, yaba umuhungu we cyangwa umukobwa we cyangwa umuvandimwe we, 3 cyangwa mushiki we ukiri isugi babana, akaba atarashyingirwa, ashobora kubiyandurisha. 4 Ntaziyandurishe umugore washakanye n’undi mugabo wo mu bwoko bwe ngo bitume ahumana. 5 Ntibaziyogosheshe ibiharanjongo+ cyangwa ngo biyogosheshe impera z’ubwanwa,+ kandi ntibakikebagure ku mubiri.+ 6 Bakwiriye kuba abera imbere y’Imana yabo,+ kandi ntibakanduze izina ry’Imana yabo+ kuko ari bo batambira Yehova ibitambo bikongorwa n’umuriro, ibyokurya by’Imana yabo;+ bajye baba abera.+ 7 Ntibagashakane+ n’indaya+ cyangwa umukobwa utakiri isugi, cyangwa umugore watanye+ n’umugabo we, kuko umutambyi ari uwera imbere y’Imana. 8 Nuko rero uzeze umutambyi,+ kuko ari we utambira Imana yawe ibyokurya. Ajye aba uwera imbere yawe,+ kuko jyewe Yehova ubeza ndi uwera.+

9 “‘Umukobwa w’umutambyi niyihumanya akora igikorwa cyo gusambana, azaba ahumanyije se. Uwo mukobwa azicwe atwikwe.+

10 “‘Uzaba umutambyi mukuru mu bavandimwe be agasukwa amavuta yera ku mutwe,+ akuzuzwa ububasha mu biganza kandi akambara imyambaro y’abatambyi,+ ntazahirimbize umusatsi we+ cyangwa ngo ashishimure imyambaro ye.+ 11 Ntazegere intumbi y’umuntu uwo ari we wese;+ ntaziyandurishe se cyangwa nyina. 12 Nanone ntazasohoke mu ihema kandi ntazahumanye ihema ry’Imana ye,+ kuko yasutsweho amavuta yera y’Imana ye,+ ikimenyetso cyera cy’uko yayiyeguriye. Ndi Yehova.

13 “‘Azarongore umukobwa w’isugi.+ 14  Ntazarongore umupfakazi, cyangwa umugore watanye n’umugabo we, cyangwa umukobwa utakiri isugi cyangwa indaya. Ahubwo azarongore umukobwa w’isugi wo mu bwoko bwe. 15 Ntazahumanye urubyaro rwe mu bwoko bwe,+ kuko ndi Yehova umweza.’”+

16 Yehova akomeza kubwira Mose ati 17 “bwira Aroni uti ‘mu bazagukomokaho bose, ntihazagire umugabo ufite ubusembwa+ uza gutamba ibyokurya by’Imana ye.+ 18 Umuntu ufite ubusembwa ntazigire hafi ngo abitambe: yaba impumyi cyangwa uwaremaye cyangwa ufite izuru ry’ibibari cyangwa urugingo rusumba urundi,+ 19 cyangwa umuntu wavunitse ikirenge cyangwa ikiganza, 20 cyangwa ufite inyonjo cyangwa unanutse, cyangwa urwaye amaso cyangwa ibikoko, cyangwa ibihushi, cyangwa umenetse amabya.+ 21 Umugabo wese wo mu rubyaro rw’umutambyi Aroni ufite ubusembwa, ntazaze gutambira Yehova ibitambo bikongorwa n’umuriro.+ Afite ubusembwa. Ntakaze gutamba ibyokurya by’Imana ye.+ 22 Ariko ashobora kurya ku byokurya by’Imana ye bikuwe ku bintu byera cyane+ cyangwa ibyera.+ 23 Icyakora ntazinjire ngo yegere umwenda ukingiriza,+ kandi ntazegere igicaniro+ kuko afite ubusembwa.+ Ntazahumanye ihema ryanjye+ kuko ari jye Yehova ubeza.’”+

24 Nuko Mose abibwira Aroni n’abahungu be n’Abisirayeli bose.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze