Intangiriro 42:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Hanyuma ku munsi wa gatatu Yozefu arababwira ati “ntinya+ Imana y’ukuri. None nimugenze mutya kugira ngo mukomeze kubaho. Abalewi 25:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Ntihazagire uriganya mugenzi we,+ kandi ujye utinya Imana yawe,+ kuko ndi Yehova Imana yanyu.+ Nehemiya 5:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Ababaye ba guverineri mbere yanjye bananizaga abantu, buri munsi bakabaka shekeli* mirongo ine zo kugura ibyokurya na divayi; n’abagaragu babo batwazaga abantu igitugu.+ Ariko jyewe sinigeze ngenza ntyo+ kuko ntinya Imana.+ Imigani 1:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Gutinya Yehova ni intangiriro yo kugira ubumenyi.+ Abapfapfa bahinyura ubwenge kandi ntibemera guhanwa.+ Imigani 8:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Gutinya Yehova ni ukwanga ibibi.+ Nanga kwishyira hejuru n’ubwibone+ n’inzira mbi n’akanwa kavuga ibigoramye.+ 1 Petero 2:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Mwubahe abantu b’ingeri zose,+ mukunde umuryango wose w’abavandimwe,+ mutinye Imana,+ mwubahe umwami.+
18 Hanyuma ku munsi wa gatatu Yozefu arababwira ati “ntinya+ Imana y’ukuri. None nimugenze mutya kugira ngo mukomeze kubaho.
15 Ababaye ba guverineri mbere yanjye bananizaga abantu, buri munsi bakabaka shekeli* mirongo ine zo kugura ibyokurya na divayi; n’abagaragu babo batwazaga abantu igitugu.+ Ariko jyewe sinigeze ngenza ntyo+ kuko ntinya Imana.+
7 Gutinya Yehova ni intangiriro yo kugira ubumenyi.+ Abapfapfa bahinyura ubwenge kandi ntibemera guhanwa.+
13 Gutinya Yehova ni ukwanga ibibi.+ Nanga kwishyira hejuru n’ubwibone+ n’inzira mbi n’akanwa kavuga ibigoramye.+
17 Mwubahe abantu b’ingeri zose,+ mukunde umuryango wose w’abavandimwe,+ mutinye Imana,+ mwubahe umwami.+