10 Ariko umunsi wa karindwi ni uwo kwizihiriza Yehova Imana yawe isabato.+ Ntukagire umurimo uwo ari wo wose uwukoraho, yaba wowe cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe cyangwa umugaragu wawe cyangwa umuja wawe cyangwa itungo ryawe cyangwa umwimukira uri iwanyu.+