-
2 Ibyo ku Ngoma 2:4Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
4 dore ngiye kubaka+ inzu izitirirwa izina+ rya Yehova Imana yanjye nyeze+ ibe iye, maze njye nosereza imbere ye imibavu ihumura neza,+ iyo nzu ihoremo imigati yo kugerekeranya,+ kandi nzajya ntamba ibitambo bikongorwa n’umuriro mu gitondo na nimugoroba,+ ku masabato+ no ku mboneko z’ukwezi+ no mu gihe cy’iminsi mikuru+ ya Yehova Imana yacu. Ibyo bizakorwa iteka ryose+ muri Isirayeli.
-
-
Nehemiya 10:33Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
33 kugira ngo haboneke imigati yo kugerekeranya,+ n’ituro rihoraho ry’ibinyampeke+ n’igitambo gikongorwa n’umuriro gitambwa buri gihe ku masabato+ no mu mboneko z’ukwezi+ no ku minsi mikuru yategetswe,+ haboneke n’ibintu byera+ n’ibitambo bitambirwa ibyaha+ kugira ngo bibe impongano ya Isirayeli, kandi hakorwe imirimo yose irebana n’inzu y’Imana yacu.+
-