-
2 Ibyo ku Ngoma 5:12Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
12 Abalewi+ b’abaririmbyi bo muri bene Asafu,+ Hemani+ na Yedutuni,+ abana babo n’abavandimwe babo, bari bambaye imyambaro iboshye mu budodo bwiza, bafite ibyuma birangira,+ nebelu+ n’inanga,+ bahagaze mu ruhande rw’igicaniro rwerekeye iburasirazuba, bari kumwe n’abatambyi ijana na makumyabiri bavuzaga impanda.+
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 7:6Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
6 Abatambyi+ bari bahagaze aho bakorera imirimo yabo, Abalewi+ na bo bafite ibikoresho by’umuzika+ byo gucurangira Yehova. Ibyo bikoresho umwami Dawidi+ yari yarabikoreye gushima Yehova, “kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose,” kandi yabikoreshaga asingiza Imana binyuze ku Balewi. Abatambyi bavugirizaga impanda+ imbere yabo mu ijwi riranguruye, Abisirayeli bose bahagaze.
-