ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Ibyo ku Ngoma 15:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Dawidi asaba abatware b’Abalewi gushyira abavandimwe babo b’abaririmbyi+ mu myanya yabo, bafite ibikoresho by’umuzika+ na nebelu+ n’inanga+ n’ibyuma birangira,+ kugira ngo baririmbe mu ijwi riranguruye indirimbo ituma abantu bishima.

  • 1 Ibyo ku Ngoma 16:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Ashyira Abalewi+ imbere y’isanduku ya Yehova kugira ngo bajye bakora umurimo+ wo kwibutsa+ abantu ibyo Yehova Imana ya Isirayeli yakoze, bakamushimira+ kandi bakamusingiza.+

  • 1 Ibyo ku Ngoma 23:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Nuko babara Abalewi umwe umwe kuva ku bafite imyaka mirongo itatu kujyana hejuru,+ bose baba ibihumbi mirongo itatu n’umunani.

  • 1 Ibyo ku Ngoma 25:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 25 Nuko Dawidi n’abatware+ bayoboraga abandi batware b’ingabo+ batoranya abo gukora umurimo wo kuririmba, babakura muri bene Asafu, bene Hemani+ na bene Yedutuni,+ bahanuraga bakoresheje inanga+ na nebelu+ n’ibyuma birangira.+ Muri abo ni ho havuye abatoranyirijwe gukora uwo murimo.

  • 2 Ibyo ku Ngoma 29:25
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 25 Hagati aho umwami yari yategetse Abalewi+ guhagarara ku nzu ya Yehova bafite ibyuma birangira,+ nebelu+ n’inanga,+ nk’uko byategetswe na Dawidi+ na Gadi+ wari bamenya w’umwami hamwe n’umuhanuzi Natani,+ kuko Yehova ari we watanze iryo tegeko binyuze ku bahanuzi be.+

  • Ezira 3:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Abubatsi bamaze gushyiraho urufatiro+ rw’urusengero rwa Yehova, Abatambyi bahaguruka bambaye imyenda yabo y’ubutambyi+ bafite n’impanda,+ n’Abalewi bene Asafu+ bahaguruka bafite ibyuma birangira,+ kugira ngo basingize Yehova bakurikije amabwiriza+ yatanzwe na Dawidi umwami wa Isirayeli.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze