-
2 Ibyo ku Ngoma 5:12Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
12 Abalewi+ b’abaririmbyi bo muri bene Asafu,+ Hemani+ na Yedutuni,+ abana babo n’abavandimwe babo, bari bambaye imyambaro iboshye mu budodo bwiza, bafite ibyuma birangira,+ nebelu+ n’inanga,+ bahagaze mu ruhande rw’igicaniro rwerekeye iburasirazuba, bari kumwe n’abatambyi ijana na makumyabiri bavuzaga impanda.+
-